Bamporiki Edouard, wabari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, nyuma yo gukatirwa imyaka itanu y’igifungo, kuri uyu wa Mbere nijoro yahise atabwa muri yombi ndetse ajyanwa muri gereza.
Ibyo gufungwa kwa Bamporiki byatangiye kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga mu masaha y’umugoroba, ariko nyuma biza kuba impamo.
Umunyamakuru Ramesh NKUSI wa Radio/TV 10, yanditse ko umuturanyi wa Bamporiki yamwandikiye ko “ku isaha ya saa 10:34 p.m (z’umugoroba) tariki 23/01/2023, umuturanyi we Bamporiki bamujyanye afite matelas n’ivarisi aherekejwe n’inzego z’umutekano.”
Dr Murangira B. Thierry Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha yabwiye UMUSEKE ati “Nibyo [yatawe muri yombi] mu rwego rwo kubahiriza icyemezo cy’Urukiko, yagiye gufungirwa i Mageragere.”
Umunyamatego ambwiye ko Umutware Bamporiki atemerews kujurira bwa kabiri kuko igifungo yakatiwe kiri munsi y'imyaka 10.
Inzira ishoboka yaba iyo gusubirishamo urubanza ku mpamvu z'akarengane. Ati 'Kandi na byo byakorwa igihano waragitangiye.' pic.twitter.com/zCU4GtQjxx
— Oswald Oswakim (@oswaki) January 23, 2023
Bamporiki Edouard kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Mutarama, 2023 nibwo Urukiko Rukuru ruherereye i Nyamirambo rwemeje ko ahanishijwe igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 50Frw mu rubanza rwe rw’ubujurire, mu gihe mbere y’uko ajurira Urukiko Rwisumbuye rwari rwaramukatiye imyaka ine y’igifungo no gutanga ihazabu ya miliyoni 60Frw.
- Advertisement -
Isomwa ry’uru rubanza ryagombaga kuba kuya 16 Mutarama ariko riza gusubikwa rishyirwa uyu wa 23 Mutarama, 2023.
Bamporiki yahamwe n’ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite mu bubasha ahabwa n’itegeko.
Bamporiki yakatiwe gufungwa imyaka 4 no gutanga miliyoni 60Frw
UMUSEKE.RW