Congo yakajije umutekano ku mupaka uyihuza n’u Rwanda

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Mutarama 2023, ku mupaka uyihuza n’u Rwanda, hatashywe utuzu 26 tw’abarinda umupaka, inzu enye zizakorerwamo ibikorwa byo kuwugenzura n’inzu z’ubwiherero enye (4) mu rwego rwo gukaza umutekano ku mupaka.
Kubaka utuzu tw’uburinzi ngo ni mubyo Perezida Tshisekedi yiyemeje

Ni igikorwa cyayobowe na Guverineri wa Kivu ya Ruguru, Lt Gen Ndima Kongba, ku mupaka wa Goma n’Akarere ka Rubavu.

Guverineri wa Gisirikare wa Kivu ya Ruguru, Lt Gen Constant Ndima Kongba yavuze ko bizafasha gukemura ibibazo by’umutekano bikunze kuhaba, ndetse no guca intege ibyaha byambukiranya imipaka.

Yagize ati “Biri mu ntego za  Perezida Felix Antoine Tshisekedi kuva yajya ku butegetsi aho ashaka kuvugurura umutekano no guca intege ibiwuhungabanya.”

Gahunda yo kubaka inyubako zigenzurirwamo umutekano w’umupaka ibaye mu gihe hashize amezi arenga arindwi umubano w’u Rwanda na Congo ujemo igitotsi.

Congo ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23, ibintu yaba u Rwanda n’uyu mutwe bahakanye bivuye inyuma.

Hari abanyepolitiki bakomeye muri RD Congo basabye ubutegetsi bwa Tshisekedi kubaka urukuta runini rutandukanya ibihugu byombi kuva i Goma kugera mu bice bambuwe na M23.

Bavuga ko umwanzi azajya ava mu Rwanda bamureba
TUYISHIMIRE RAYMOND /  UMUSEKE.RW