Gasabo: Umugabo yishwe n’abantu bamusanze aho yakoraga uburinzi

Umugabo w’imyaka 22 warindaga urugo rw’umuturage yishwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana bikekwa ko ari abajura bitwaje intwaro gakondo.

Ibiro by’Akarere ka Gasabo

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki ya 17  Mutarama 2022, bibera mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Rusororo, Akagari ka Nyagahinga,  mu Mudugudu wa Kanyinya.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyagahinga, HITAYEZU Emmanuel yabwiye UMUSEKE ko abo bagizi ba nabi bari bagambiriye kwiba.

Yagize ati “Ni ubujura busanzwe ni uko haje kubaho imbaraga z’umurengera.”

Uyu muyobozi yavuze  ko aho yarindaga batabaje ubuyobozi, basanga yamaze gushiramo umwuka. Inzego zishinzwe iperereza ziracyashaka uwaba uri inyuma y’ubwo bugizi bwa nabi.

Gitifu yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe kandi bakagira uruhare mu kwicungira umutekano.

Yagize ati “Ni ukuba amaso no gutanga amakuru y’abantu bakekwaho ubujura kugira ngo bakorweho iperereza nyuma bashyikirizwe inzego zibishinzwe.”

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzuma.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

- Advertisement -