Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye basabwe ubufatanye mu kurandura burundu indwara zititaweho zibasira abiganjemo ab’amikoro make ndetse na Malaria.
Babisabwe kuri uyu wa 30 Mutarama 2023 ubwo mu Rwanda hizihizwaga umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya indwara zititaweho na Malariya.
Kwizihiza uyu munsi ku rwego rw’igihugu byabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo bikomereza muri Kigali Convention Center ku nsanganyamatsiko igira iti “Dufatanye mu guhashya indwara zititaweho uko bikwiye ndetse na Maraliya.”
Ni indwara zigera kuri 20 zititaweho uko bikwiye nk’uko zatangajwe n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima, OMS.
Iziganje mu Rwanda zirimo ubuheri, kurumwa n’inzoka, kurumwa n’imbwa, inzoka zo mu nda, Tenia, indwara iterwa n’inzoka ya Bilariziyoze, Imidido ndetse na Cysticercose ( iyi iterwa na tenia igera mu bwonko bigatuma umuntu arwara igicuri).
Abaturage basobanuriwe ububi bw’izi ndwara n’ingaruka zikomeye zitera zirimo urupfu, ubumuga, ubukene n’izindi.
Bashishikarijwe gukomeza ingamba zo kunoza gahunda y’Umudugudu uzira indwara ziterwa n’umwanda.
Mu gucyemura ibibazo bibangamiye isuku, basabwe kwirinda gufumbiza imirima umwanda wo mu misarane kuko byanduza amasoko y’amazi n’ibiyaga, cyane ko amagi y’inzoka ashobora kumara imyaka itanu mu butaka atarapfa.
Basabwe kandi gucika ku ngeso mbi yo kwituma ku gasozi no kugira isuku y’ubwiherero bibuka kwisukura n’amazi meza n’isabune bavuye mu musarane cyangwa mu mirimo ibahuza n’ubutaka.
- Advertisement -
Babwiwe ko bagomba kwambara inkweto zifunze mu gihe bari mu mirimo y’ubuhinzi mu rwego rwo kwirinda indwara y’imidido n’inzoka ndetse no kwambara imyenda imeshe.
Abaturarwanda bibukijwe kurwanya ubwororokero bw’imibu ikwirakwiza indwara ya Malariya ndetse no kurara mu nzitiramibu ikoranye umuti.
Niyonzima Emmanuel wo mu Murenge wa Kinyinya urwaye imidido yavuze uko ubu burwayi bwatumye ahabwa akato mu muryango kugera n’aho umugore amuta akigendera.
Yavuze ko bwamuteye ubukene n’uburibwe bukabije bw’umubiri ariko akaba afite icyizere ko azakira kubera gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kurwanya indwara zititaweho.
Ati “Byibura ubu mbasha kugenda, nabaga mu buzima bushaririye mpabwa akato, ariko ubu mbasha gukora kandi nizeye gukira.”
Dr Jules Mugabo Intumwa y’Umuyobozi wa OMS mu Rwanda, yavuze ko uyu munsi usobanuye kuzirikana ingaruka mbi izi ndwara zigira ku batuye Isi n’Abanyarwanda muri rusange.
Avuga ko indwara zititaweho uko bikwiye zibasiye Isi aho abarenga Miliyari bazifite, umuntu umwe muri barindwi aba afite izi ndwara.
Ati “Iyo ugenzuye usanga indwara zititaweho ziterwa n’isuku nke, aho abantu batuye, mu mazu abantu batuyemo ndetse n’isuku nke ku mubiri, ibiribwa n’ibinyobwa.”
Dr Mugabo yagaragaje ko izi ndwara zitera ubukene bukabije ndetse rimwe na rimwe hakaba akato ku bazirwaye.
Ati “Twese dushyize hamwe twabasha kwesa umuhigo wo kuzirwanya ubwo tuzaba dukora isuzuma mu mwaka wa 2030.”
Umuyobozi Ushinzwe Ishami ryo kurinda no kurwanya Indwara muri RBC, Dr Albert Tuyishime, yavuze ko izi ndwara zitwara ubuzima bw’Abanyarwanda ndetse zikandindiza iterambere ry’abantu ku giti cyabo n’igihugu muri rusange.
Ati “Ni ugukora igenamigambi rihuriweho, RBC n’ibindi bigo nka WASAC, RAB, REMA,.. n’abafatanyabikorwa batandukanye bafite aho bahuriye n’izi ndwara twese tugahurira hamwe, tugashyira ibikorwa hamwe kugira ngo icyadutera izo ndwara cyose tugikumire.”
Yavuze ko nta genamigambi ryagerwaho bitagizwemo uruhare n’abaturage, yibutsa ko bagomba kuza ku isonga mu rugamba rwo guhashya izi ndwara.
Ati “Nta gucika intege dukomeze dushyiremo ingufu kandi uruhare rwacu turubyaze umusaruro.”
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2020 n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, bwagaragaje ko 41% by’abapimwe basanganwe inzoka zo mu nda, mu bantu bakuru bari 48% ibi bikaba byaratumye abantu bakuru batangira guhabwa ibinini by’inzoka.
RBC kandi igaragaza ko nibura abantu 1000 barumwa n’imbwa zikekwaho uburwayi bw’ibisazi n’aho abagera ku 1500 bo bakarumwa n’inzoka buri mwaka.
Abantu barenga 6000 kandi mu Rwanda barwaye imidido, indwara iterwa n’inzoka ya Belariziyoze yo yasanzwe mu tugari turenga 1000 bisaba ko abadutuyemo bahabwa ibinini by’iyo nzoka.
Nubwo izi ndwara byagiye bigaragara ko zititaweho uko bikwiriye mu Rwanda kandi hari abo zihitana, Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo kuzamura ubumenyi mu baturage mu kuzirinda binyuze mu biganiro, itangazamakuru, mu miganda rusange, mu nteko z’abaturage, imigoroba y’umuryango n’ahandi henshi.
Ibi bikorwa byo kuzamurira abaturage ubumenyi bikorwa ku bufatanye bw’inzego zitandukanye harimo za Minisiteri, Ibigo bya Leta ndetse n’abafatanyabikorwa.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW