Ikawa yoherejwe mu mahanga mu cyumweru kimwe yinjije miliyari 2Frw

Mu Cyumweru kimwe gusa u Rwanda rwohereje hanze toni 349 z’ikawa, aho hasaruwemo agera kuri 1,890,070 z’amadorali y’Amerika asaga miliyari ebyiri mu mafaranga y’u Rwanda.

Ikawa yinjirije u Rwanda miliyari ebyiri mu Cyumweru

Imibare y’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kongerera agaciro ibyoherezwa hanze bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB igaragaza ko hagati ya tariki 24 na 30 Ukuboza 2022 hoherejwe ikawa ingana toni 349 yinjiriza igihugu amadorali y’Amerika 1,890,070$.

Ikawa yoherejwe hanze y’u Rwanda ikaba yaroherejwe cyane mu bihugu nka Pologne na Leta Zunze Ubumwe n’Amerika, ni mu gihe ikilo kimwe cyaguzwe ku mpuzandengo y’amadorali y’Amerika 5.4 $.

Mu bindi bihingwa u Rwanda rwohereje hanze harimo umusaruro w’imboga, imbuto n’indabo, aho hoherejwe toni 325 zisarurwamo asaga ibihumbi 325,677 by’amadorali y’Amerika. Umusaruro wo muri urwego ukaba waroherejwe mu bihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Leta Zunze z’Abarabu n’u Buholandi.

Umusaruro w’ibikomoka ku binyabijumba wo winjije amadorali y’Amerika 239,729, ibinyampeke byinjiza miliyoni n’igice z’Amadorali, urusenda rwinjje arenga ibihumbi 100 by’amadorali, naho umusaruro w’ibikomoka ku matungo winjije agera  241,732 z’amadorali.

Imibare y’ Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kongerera agaciro ibyoherezwa hanze bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB raporo yayo iheruka yagaragaje ko mu ngengo y’imari ya 2021-2022 u Rwanda rwasaruye asaga miliyoni 640 z’amadorali ku musaruro wojerejwe mu mahanga.

Ni umusaruro wari wiyongeyeho 45% ugereranyije n’ingengo y’imari yabanje, ni umusaruro NAEB ivuga ko wakomotse ku ngamba leta yashyizweho zo kuzahura ubukungu bwari bwarakomwe mu nkokora na Covid-19.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW