“Ingamba zafashwe”, RDF yarashe ku ndege y’intambara ya Congo (Video)

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Indege y'imbara ya Congo yahuye n'umuriro

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda rivuga ko ingamba z’ubwirinzi zafashwe nyuma y’uko indege ya gisirikare ya Congo yongeye kuvugera ikirere cy’u Rwanda, ikaraswaho.

Indege y’imbara ya Congo yahuye n’umuriro

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ku isaha ya saa 17h03, indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yavogereye ikirere cy’u Rwanda ku nshuro ya gatatu.

Itangazo rigira riti “Hafashwe ingamba z’ubwirinzi. U Rwanda rurasaba DRC guhagarika ubu bushotoranyi.”

Ababibonye n’amashusho yafashwe, agaragaza iyo ndege iri mu kirere icumba umwotsi, mbere y’uko igwa ku kibuga cy’indege i Goma bakayizimya.

Tariki ya 28 Ukuboza 2022, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko indege ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yavogereye ikirere cyarwo i Rubavu, hejuru y’ikiyaga cya Kivu.

Icyo gihe, Congo yavuze ko u Rwanda nta bushobozi rufite bwo kugenzura ikirere cy’igisirikare cya Congo imbere mu gihugu, bityo ibyo rwavuze mu itangazo bifatwa nk’ubushotoranyi.

Ku wa 07 Ugushyingo 2022, ni bwo indege y’igisirikare ya RDC, bwa mbere yinjiye mu Rwanda, ndetse ihagarara gato ku kibuga cy’i Rubavu mbere yo gusubira muri RDC.

Nabwo u Rwanda rwasohoye itangazo, ndetse Congo yemera ko byabayeho.

 

- Advertisement -

UMUSEKE.RW