M23 yavuye mu bindi bice yari yarambuye ingabo za Congo

Umutwe wa M23 kuri iki cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2023, yavuye muri tumwe mu duce yagenzuraga muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.
M23 yavuye mu tundi duce yari yarambuye FARDC

Okapi yatangaje ko uko kuva muri Rutshuru byatangiriye mu Burasirazuba bw’agace ka Kiwanja nk’uko abaturage baho babibwiye iki gitangazamakuru cy’ishami ry’umuryango w’Abibumbye MONUSCO.

Amakuru yizewe ni uko icyo cyemezo bagifashe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama yahuje abakuru b’ibihugu ba Afurika y’Iburasirazuba yabereye i Luanda.

Tariki ya 15 Mutarama 2023, nk’ igihe ntarengwa cyo kuba yavuye mu duce yari yarafashe dutandukanye two muri Rutshuru na Nyiragongo na Masisi mu rwego rwo kugira ngo basubire mu birindiro bahozemo muri Sabyinyo na Chanzu.

Kugeza ubu uyu mutwe umaze kurekura ibice bya Nyamilima, Buramba na Kisharo.

Abaturiye Kiwanja kimwe na sosiyeye sivile bavuga ko babonye umurongo w’inyeshyamba za M23 bikoreye amasasu n’ibindi bikoresho.

M23 iri kuva mu duce yirukanyemo ingabo za Leta mu rwego rwo kubahiriza ibyo yasabwe n’amasezerano ya Luanda no kwerekana ko ishaka amahoro arambye mu burasirazuba bwa Congo.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW