Ngoma: Barasaba irimbi  bakaruhuka gushyingura  ku rutare  

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma, bafite impungenge z’irimbi bashyinguramo rikomeye,bagasaba ko ryimurwa.

Akarere ka Ngoma karimo Umurenge wa Jarama aho basaba irimbi

Aba baturage bavuga ko kubera ubutaka bukomeye bashyingura mu mwobo mu gufi bityo mu gihe imvura iguye imva ikaba yakwangirika.

Umwe yagize ati ”Ni ahantu ku rutare. Hari igihe ucukura ahantu bikanga ukongera ugacukura na hariya. Bucyeye isuri yatera kuko nta buryo bwo kuyirwanya, ugasanga isanduku iranamye.”

Undi na we yagize ati ”Irimbi bashyizeho hariya, ni ahantu h’amabuye, urutare, bakoresha n’ibisongo. Hari igihe bacukura bikanga. Bakongera bagacukura ahandi bagashyingura, ariko imva ikaba ngufi bitewe n’uko ari urutare.”

Aba baturage bavuga ko iyo imvure iguye amasanduku aba yavuyeho igitaka, bagasaba ko bahabwa irimbi rusange rifite ubutaka bworoshye.

Umwe ati ”Twasaba Leta ko yadushakira irindi rimbi ry’ahantu horoshye. Imva ikagera hasi ariko itari hejuru.”

Aba baturage bavuga ko hari bamwe bafashe icyemezo cyo kujya bashyingura mu ngo.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma, Banamwana Bernard yavuze ko bagiye gushaka umuti w’iki kibazo.

Ati ”Inama njyanama yasabye komite nyobozi gukorana na servisi y’Akarere ya One stop center kugira ngo bajye mu Murenge wa Jarama, bashake aho abaturage bagomba kubona irimbi byanze bikunze, kugira ngo tubakure mu ikosa ryo gushyingura mu ngo, kandi ubuyobozi dufite ubushobozi bwaho iyo serivisi itangirwa.”

- Advertisement -

Abaturage barasaba ko icyifuzo cyabo Leta yacyumva, bakareka gushyingura ahantu hakomeye.

Umurenge wa Jarama uhana imbibi n’igihugu cy’u Burundi, ukaba ufite abaturage basaga ibihumbi 30.

IVOMO: FLASH RADIO/TV

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW