Nyamasheke: Inzu y’umuturage yahiye irakongoka

Umuturage wo mu karere ka Nyamasheke inzu yari acumbitsemo n’umuryango we yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka.

Byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 2 Mutarama 2023 rishyira ku wa 3 Mutarama mu Mudugudu wa Mwiyando, Akagari ka Gashashi mu Murenge wa Karengera.

Ubwo iyo nzu yafatwaga n’inkongi y’umuriro, umuturage witwa Uwimana Egide yatabaje abaturanyi bagerageza kuzimya biba iby’ubusa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karengera, Nsengiyumva Zabron yabwiye UMUSEKE ko iyo nzu yahiye ndetse ko ntacyo bayiramuyemo.

Ati “Ni inzu yo guturamo ya Nyandwi Deogratias, yaricumbitsemo umuntu, nta muntu wayiburiyemo ubuzima, uwaruyicumbitsemo akimara kubona yafashwe n’inkongi yasohotse aratabaza, abaturage bafasha kuzimya nubwo ntacyo byatanze, umuriro wabarushije imbaraga, yahiye irarangira nta kintu na kimwe bavanyemo.”

Yavuze ko hari ibyo ubuyobozi buteganya gukora kugira ngo uyu muturage asubire mu buzima busanzwe.

Ati “Ni umuturage wacu icyambere yashakiwe aho yaba akinze umusaya ikindi n’ukumushakira iby’ibanze byamufasha gukomeza ubuzima.”

Yasabye abaturage kujya bakorana n’ubwishingizi by’umwihariko abubaka inzu z’imbaho bakazisiga vidanje basabwa kubikorana ubushishozi kuko impanuka nk’izi atari ubwa mbere zibaye muri uyu Murenge.

Ati “Si ubwa mbere bibaye  bakunda kubaka inzu z’imbaho bakazisiga vidanje, byigeze kubaho inshuro nk’eshatu mu myaka itandukanye, turabasaba kujya bakorana n’ubwishingizi nibahura n’impanuka bumufashe.”

Umurenge wa Karengera ni umwe mu mirenge 15 y’Akarere ka Nyamasheke ufite uUugari 5 dutuwe n’abaturage basaga ibihumbi 30.

- Advertisement -

MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW i Nyamasheke