Nyanza: Umunyamahanga aravugwaho gusambanya ihene

Umunyamahanga arakekwaho gusambanya ihene y’umuturanyi aho acumbitse mu karere ka Nyanza.
Inyubako y’Ibiro by’Akarere ka Nyanza

Mu mudugudu wa Runyonza, mu kagari ka Masangano mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza  hafashwe uwitwa Manasi Lamazani w’imyaka 48 y’amavuko.

Manasi bitazwi niba ari ingaragu cyangwa yubatse bikekwa ko yafashwe ariho asambanya ihene y’umuturanyi we.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busoro Niwemwana Immaculee, yabwiye UMUSEKE ko uriya mugabo bakimara kubimukekaho bahise bamushyikiriza RIB.

Yagize ati “RIB yatangiye iperereza.”

Yavuze ko uriya mugabo aba hariya ahacumbitse kuko hari Kompanyi akorera. Ati “Ni umunyamahanga si umunyarwanda, yibana wenyine.”

UMUSEKE wamenye amakuru ko ukekwaho biriya akomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Amaze igihe gito muri kariya gace.

Yashyikirijwe RIB Sitasiyo ya Busoro kugira ngo akurikiranwe.

Ubuyobozi busaba abaturage gukomeza kuba maso, bakamenya abantu babajemo bakanakurikirana imyitwarire yabo.

- Advertisement -

Abaturage basabwe kuba hafi y’amatungo n’abana babo kuko uwabangiriza adafite isura yihariye.

Théogène NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Nyanza