RDC: Gusasa inzobe byanze, Uhuru Kenyatta atanga impuruza ku bicwa

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Uhuru Kenyatta umuhuza mu biganiro by'amahoro bihuza Abanye-Congo

Umuhuza mu kibazo cy’umutekano mucye uri mu Burasirazuba bwa Congo, Uhuru Kenyatta, wahoze ari Perezida wa Kenya, yatangaje ko ahangayikishijwe n’umutekano mucye mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, by’umwihariko abaturage bari kujujubywa.

Uhuru Kenyatta umuhuza mu biganiro by’amahoro bihuza Abanye-Congo

Amagambo yatangarije kuri twitter, avuga ko “Iyi Ntara ya Kivu ya Ruguru hari kubera imirwano ikaze hagati y’inyeshyamba, ingabo za Leta, FARDC ndetse n’umutwe wa M23.”

Kuri Uhuru Kenyatta asanga amasezerano ya Nairobi na Luanda aramutse yubahirijwe, yafasha mu kugarura amahoro muri Congo.

Kenyatta avuga ko ” Atewe impungenge Cyane n’imirwano ikaze ikorwa n’inyeshyamba ziri kwibasira abasivile,ari nako ibihumbi by’abaturage  bari gukurwa mu byabo.”

Akurikije imirwano  y’iminsi ibiri yabereye  muri Kivu ya Ruguru,arasa ko imiryango mpuzamahanga na Guverinoma ya Congo  ubwayo byafasha gutera intambwe ishyirwa mu bikorwa by’ amasezerano yasinywe agamije amahoro.”

Leta ya Congo ikomeje gushinja Leta y’uRwanda kuba nyirabayazana y’Umutekano mucye uri muri icyo gihugu.

Congo ishinja uRwanda gushyigikira umutwe wa M23 ariko bombi bakabyamaganira Kure.

Ibintu bisa nk’imaze gufata indi ntera mu mubano w’ibihugu byombi.

 

- Advertisement -

Amasezerano yabaye baringa…

Mu nama yabaye mu Gushyingo umwaka ushize yahuje abayobozi b’ibihugu by’Akarere, barimo Ndayishimiye Evariste, Felix Tshisekedi, na Uhuru Kenyatta ku butumire bwa Perezida wa Angola João Lourenço, yafatiwemo ibyemezo bitandukanye bisaba imitwe yitwaje intwaro kuzirambika hasi nubwo nta byakozwe.

Undi mwanzuro  uvuga ko hagomba kubahirizwa ibyemezo byo mu nama z’Abakuru b’ibihugu bya EAC, zabaye ku wa 21 Mata, na 20 Kamena, 2022 mu nzira y’ibiganiro bya Nairobi, ndetse n’ibyemezo byafatiwe i Luanda muri Angola tariki 06 Nyakanga, 2022, ndetse n’ibyemezo byafashwe n’abakuriye ingabo z’ibihugu by’akarere mu nama yabereye i Bujumbura tariki 08 Ugushyingo, 2022.

Umutwewa M23 usa nkaho ukomeje kotsa igitutu Leta , wasabwe  kuva mu duce wigaruririye ugasubira mu birindiro byawo muri Sabyinyo ku ruhande rwa Congo, kandi uko gusubira inyuma kukagenzurwa n’ingabo za Leta ya Congo, ingabo z’Akarere, Urwego nzenzuzi rufatanyije n’ingabo za MONUSCO.

Uyu mutwe magingo aya wavuye mu birindiro birimo ibya  Kibumba  mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano, ugashinja leta kuwurasaho.

Undi mwanzuro  uvuga kandi ko hashyirwaho agace k’umutekano (zone tempo) hagati ya M23 na FARDC kakagenzurwa n’ingabo z’Akarere, n’urwego ngenzuzi kandi uyu ukaba ari umwe mu  yafashwe mu nama y’abakuriye ingabo yabereye i Bujumbura.

Bisa nkaho Congo yavuniye ibiti mu matwi mu gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama ya Luanda .

Mu minsi ishize idoha muri Quatar hari hateganyijwe inama ihuza abakuru b’ibihugu bya Congo n’uRwanda, igamije gushakira hamwe igisubizo cy’umutekano mucye uri muri Congo, ku munota wa nyuma Perezida Tshisekedi yanga kwitabira ibyo biganiro.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW