Rubavu: Umuforomo yatemwe n’abagizi ba nabi

Umuforomo ukora ku Kigo Nderabuzima cya Mudende yatemwe mu mutwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana.

Ubu bugizi bwa nabi bwabereye mu Mudugudu wa Shwemu, Akagari ka Gisa mu Murenge wa Rugerero mu ijoro ryo kuri uyu wa 27 rishyira ku wa 28 Mutarama 2023.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Nzabahimana Evariste yabwiye UMUSEKE ko uwatemwe yitwa Maniragaba Jean D’Amour.

Yagize ati “Yarimo asangira n’abantu muri Karitsiye, atashye agiye kuryama yahuye n’abantu batatu bashaka ku mwambura ibyo yari afite ahita abona ko bashobora kuba ari abajura bafite umupanga.”

Gitifu yavuze ko uwo muforomo atamenye abamutemye kuko bahise bacika bakaba bari guhigishwa uruhindu.

Asaba abaturage kuba maso no gutanga amakuru ku bantu batazi bateye amakenga bizerereza mu duce batuyemo.

Umuforomo watemwe arwariye mu bitaro bya Gisenyi aho ari kwitabwaho n’abaganga.

Amakuru UMUSEKE wamenye n’uko uyu muforomo yari yagurishije umurima w’ibirayi, bikekwa ko abo bagizi ba nabi bamuriye runono kugira ngo bayamwambure.

MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW