Rubavu: Umugabo yishe mushiki we ahita amushyingura

NKURUNZIZA Jean Baptiste NKURUNZIZA Jean Baptiste
Umugabo yishe mushiki we aramushyingura

Umugabo w’imyaka 45 wo mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu yishe mushiki we w’imyaka 47 babanaga amuziza isambu, ahita acuruka imva aramushyingura.

Umugabo yishe mushiki we aramushyingura

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Karambi, Akagari ka Kinigi, Umurenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, aho ku saa sita zo kuri uyu wa Gatatu hamenyekanye inkuru y’uyu mugabo wishe mushiki we agahita ahinga aho yamushyinguye.

Uyu mugabo yemeye ko afatanyije n’abandi bagabo batatu bishe mushiki we ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki 3 Mutarama ahagana saa moya.

Ahagana saa sita z’amanywa kuri uyu wa Gatatu, nibwo abaturanyi babo bari bazaniye ibyo kurya uyu mugore baramubura batabaza inzego, biza kugaragara ko bamwishe bakamushyingura aha hantu hari hahinzwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Murindangabo Eric yahamirije UMUSEKE iby’iyi nkuru avuga ko uyu mugabo yavuze ko yabitewe nuko yanze ko agurisha isambu basigiwe n’ababyeyi.

Ati “Ni umugabo wabanaga na mushiki we, yashatse kugurisha isambu ntiyabyumvikanaho na mushiki we rero afata umwanzuro ugayitse wo kumwica, nyuma biza kugaragara ko yamwishe avuga nabo bafatanyije bose bakaba bashikirijwe RIB.”

Murindangabo akaba yanenze imyifatire ya kinyamaswa itajyanye n’umuco wa Kinyarwanda, asaba abantu kurushaho kwirinda amakimbirane nk’aya avamo urupfu.

Yagize ati “Akenshi umuntu yibeshya ko naramuka yikijije mugenzi we aribwo yegukana ya mitungo yarwaniraga ariko bikarangira nawe atayiriye ahubwo ubuzima bwe burangiriye muri gereza, uvukije umuvandimwe wawe ubuzima nawe burangiriye muri gereza, icyo ni igihombo buri wese akwiye kwirinda. Abantu babane mu mahoro aho batumvikana begere ubuyobozi bubafashe.”

Aba bagabo bane bakaba bahise batabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), naho umurambo wa nyakwigendera ujyanwa ku bitaro bya Gisenyi.

- Advertisement -

Amakuru UMUSEKE wamenye nuko uyu mugabo yari yaratandukanye n’umugore we kubera imyitwarire idahwitse, akagaruka kuza kubana n’uyu mushiki we utari ufite umugabo nubwo yari yarigeze gushakira mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW