Tshisekedi yanze kujya mu biganiro byari kumuhuza na Perezida Kagame

Kuri uyu wa Mbere hari hateganyijwe ibiganiro bihuza intumwa z’u Rwanda n’iza Congo by’umwihariko Abakuru b’ibi bihugu, amakuru avuga ko bitakibaye.

Perezida Félix-Antoine Tshisekedi na Perezida Paul Kagame byari biteganyijwe ko bahurira i Doha

Radio Okapi ku makuru ikesha Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, yavuze ko ibiganiro byari kubera i Doha muri Qatar, uruhande rwa Congo rwanze kubyitabira.

Perezida Félix-Antoine Tshisekedi yanze kujya muri ibi biganiro, nyamara uruhande rw’u Rwanda, ngo intumwa zarwo zari zageze muri Qatar.

Uwavuganye na RFI yavuze ko gusa, Perezida Tshisekedi yanze kujya i Doha.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda yabwiye UMUSEKE ko ibivugwa ari byo, ndetse inama yasubitswe.

Turabararikira kuza gusoma inkuru y’ikiganiro twagiranye.

Hateganyijwe inama izahuza Perezida Kagame na Tshisekedi muri Qatar

UMUSEKE.RW

- Advertisement -