Tshisekedi yatanze ubutumwa ku byihebe byishe Abakristu i Kasindi

Igitero cya bombe yatezwe ku rusengero rwa CEPAC kigahitana abantu barenga 10 gikomeje kuvugwaho muri Congo, Umukuru w’Igihugu yavuze ko abagikoze bazafatwa bakagezwa imbere y’ubutabera.

Perezida Félix-Antoine Tshisekedi yamaganye kiriya gitero

Ku cyumweru nibwo inkuru mbi yabereye i Kasindi mu ntera ntoya hafi y’Umujyi wa Beni, ubwo igisasu cyaturikaga kikica abayoboke b’urusengero Pentekoti 17 nk’uko Radio Okapi yabitangaje, kigakomeretsa abarenga 20.

Kuri Twitter Ibiro bya Perezida byasohote ubutumwa Félix-Antoine Tshisekedi yageneye imiryango yabuze ababo.

Perezida Félix-Antoine Tshisekedi yamaganye kiriya gitero “cy’iterabwoba cyagabwe ku cyumweru ku rusengero rwa Pentikoti mu rusisiro rwa Kasindi, kigahitana abarenga 10 abandi bagakomereka.”

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bgira biti “Umukuru w’Igihugu arihanganisha imiryango ibabaye, yizeza ko abanyabyaha bazakurikiranwa, bagafatwa, bakagezwa imbere y’ubutabera bagahanwa bikomeye.”

Umutwe wa ADF wigambye ko ari wo wakoze kiriya gitero.

Mu bandi bacyamaganye harimo Moise Katumbi watangaje ko aziyamamariza kuyobora Congo Kinshasa, yavuze ko ari igikorwa cya kinyamaswa.

Ati “Amasengesho yange nyerekeje ku bo byagizeho ingaruka. Ibikorwa by’iterabwoba, amagambo y’urwango nta mwanya bifite muri Congo.

Denis Mukwege we avuga ko imibare y’Umuryango w’Abibumbye yerekana ko ADF imaze kwica abantu 370 b’abasivile kuva muri Mata 2022.

- Advertisement -

Ati “Ntituzakomeza kwemera ibikorwa bibi ku bantu tugomba kugira icyo dukora. Igihugu cyose kigomba guhaguruka kigasaba ko Intara zirimo intambara zigarukamo umutekano.”

ADF yigambye ko ari yo yakoze kiriya gitero

UMUSEKE.RW