Ukraine igiye guhabwa ibimodoka bishya by’intambara birimo ibyitwa “Ingwe”

Nyuma y’igihe America n’Ubudage bijijinganya ku guha Ukraine ibifaru, ibi bihugu byamaze gufata icyemezo cya nyuma kuri iyi ngingo.

Ibifaru byakorewe mu Budage byitwa Ingwe nibwo bwa mbere bigiye gukoreshwa ku rugamba muri Ukraine

Byitezwe ko ibyo bifaru bikomeye, ndetse birusha imbaraga iby’Uburusiya bizahindura byinshi ku rugamba.

Perezida wa Leta zunze ubumwe za America, Joe Biden n’ubuyobozi bwe, bitegerejwe ko batangaza umugambi wo kohereza muri Ukraine ibifaru 30 byitwa M1 Abrams.

Umutegetsi mukuru mu Budage, Chancellor Olaf Scholz we yafashe icyemezo cyo kohereza ibifaru 14 byitwa Ingwe “Leopard 2”.

Ambasaderi w’Uburusiya muri America yanenze icyo cyemezo, avuga ko ari ubundi bushotoranyi bugaragarira buri wese.

Ubutegetsi bwa Ukraine bwo buvuga ko izi ntwaro nshya zizafasha iki gihugu kubohoza uduce twafashwe n’Uburusiya.

America n’Ubudage bisa n’ibyirengagije igitutu cy’abaturage babyo n’amahanga kugira ngo bifate icyemezo cyo guha ziriya ntwaro Ukraine.

BBC ivuga ko Washington yavuze ko hakenewe amahugurwa, ndetse n’ubumenyi bwo gufata neza no kumenya gukoresha ikoranabuhanga riri mu bifaru byayo bya M1 Abrams.

Ibinyamakuru byo mu Budage bivuga ko kuri uyu wa Gatatu, icyo gihugu gitangaza ku mugaragaro ibya kiriya cyemezo.

- Advertisement -

BBC

UMUSEKE.RW