Umufasha wa Tshisekedi yatuwe agahinda n’abagore b’Abanyamulenge

Abagore b’Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge batuye mu gace ka Minembwe basabye umufasha wa Perezida wa RD Congo, Denise Nyakeru kubakiza akarengane n’intambara zikomeje guhitana ubuzima bwa bene wabo no kubagira abapfakazi.

Hashize igihe abanyamulenge basaba ko ubwicanyi bakorerwa muri RDC buhagarara

Ku wa 6 Mutarama 2023, Abagore bo mu bwoko bw’Abanyamulenge batuye mu gace ka Minembwe mu ibaruwa yuzuye agahinda babwiye umugore wa Perezida Tshisekedi ko barambiwe ivangura n’ubwicanyi bukomeje gukorerwa ubwoko bwabo.

Iyi baruwa ya “La Voix de la Femme de Minembwe” igamije kwamagana itsembabwoko ryibasiye Abanyamulenge muri Minembwe

Bavuga ko baheranywe n’agahinda kubera amarira ahora ashoka ku matama yabo bagasaba by’umwihariko gukizwa Brigade ya 12 mu ngabo za FARDC ikorera mu Minembwe.

Bashinja Brigade ya 12 iyoborwa na Col Alexis Rugabisha kugaba ibitero bihitana inzirakarengane, gusahura no gutwika amazu y’Abanyamulenge.

Uyu Col Rugabisha ashinjwa kugira uruhare mw’itotezwa rikomeje gukorerwa Abanyamulenge bo mu Minembwe rikozwe n’ingabo ayoboye n’inyeshyamba ateza ubwoko akomokamo.

Babwiye umugore wa Perezida Tshisekedi kandi ko bicwa buri munsi na Mai Mai Yakutumba, Biloze Bishambuke n’umutwe wa Red Tabara ufite inkomoko mu gihugu cy’u Burundi.

Basabye Denise Nyakeru kuba nka Esiteri uvugwa muri Bibiliya akagira uruhare mu kumvisha Perezida Tshisekedi gutanga itegeko mu masaha 48 rihagarika ubwicanyi Col Rugabisha n’abasirikare be bagiramo uruhare mu Minembwe.

Nk’umugore mugenzi wabo, bamusabye kwishyira mu mwanya wabo maze akagira uruhare mu gucyemura ibibazo by’akarengane n’ubwicanyi bumaze imyaka bukorerwa Abanyamulenge.

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW