Umugore yapfanye n’umwana we nyuma yo guturikanwa na Gas

Kayonza: Mu ijoro ryo ku Cyumweru, umugore yapfiriye mu mpanuka ya Gas yabaturikanye we n’umwana we, nk’uko ubuyobozi bubivuga.

Umugore yapfanye n’umwana we yari agiye gutabara

Uwahaye amakuru UMUSEKE yavuze ko ibi byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 22 Mutarama, 2023 mu Murenge wa Mukarange, Akagari ka Nyagatovu, mu Mudugudu w’Irebero, uretse abapfuye n’ibyo bari bafite mu nzu byose byahiriyemo.

Amakuru UMUSEKE kandi wamenye ni uko uwo mugore yitwa Francoise uri mu kigero cy’imyaka 32 akaba yari Umwarimukazi ku mashuri y’i Mukarange, naho umwana we afite imyaka 8.

MUNGANYINKA Hope, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, yabwiye UMUSEKE ko iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku cyumweru ahagana saa mbili z’ijoro.

Ati “Ni impanuka, Gas yaturitse iturikana umwana na nyina, umugabo ntabwo yari mu rugo, hariyo umugore n’abana babiri, umwana umwe n’umugore basohotse, umugore asubira mu nzu gukuramo umwana muto wari urimo nibwo inkongi yabashe bapfiramo.”

Yavuze ko iyo Gas bari bakiva kuyigura, kandi bayitwaye ku igare, bahita bayikoresha “bagakeka ko yari yapfundutse bayicanye ihita iteza inkongi.

Ati “Turabihanganisha kuri iyo mpanuka yabaye, tunabasaba kwitwararika….twagerageza kongera kwibutsa amabwiriza yo kuyikoresha no kubyitondamo.”

Nyuma y’impanuka imirambo ya ba nyakwigendera yajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Gahini. Umwe mu batuye i Kayonza wahaye amakuru UMUSEKE, yatubwiye ko biteganyijwe ko bariya bantu bazashyingurwa kuri uyu wa Kabiri mu irimbi ry’ahitwa Rwamuhama.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

- Advertisement -