Volleyball: FRVB yashimiye abarimo Gasongo bakiniye ikipe y’Igihugu

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball, FRVB, bwahaye ishimwe abakinnyi batatu bubashimira umutahe batanze mu ikipe y’Igihugu ubwo bari bakiyikinira.

FRVB yashimiye abarimo Dusabimana Vincent Gasongo

Ni umuhango wabaye ku Cyumweru tariki 22 Mutarama 2023, ubera mu Kigo cy’Urubyiruko cya Kimisigara nyuma yo gusoza shampiyona ya 2022/2023 yegukanywe na REG VC mu bagabo, mu bagore ikegukanwa na APR WVC.

Ubuyobozi bwa FRVB bwari burangajwe imbere na Mé Ngarambe Raphaël bufatanyije n’abandi bafite aho bahuriye n’umukino wa Volleyball, bwahaye ishimwe abahoze bakinira ikipe y’Igihugu mu myaka yashize.

Dusabimana Vincent uzwi nka Gasongo, yari ahagarariye bagenzi be barimo Yakan Lawrence na Karera Emile uzwi nka Dada bose baherutse gusezera mu ikipe y’Igihugu. Gasongo yahawe imyenda yanditseho nimero 11 yambaraga akiri mu kibuga, ariko ubuyobozi bumubwira ko buzahora buzirikana umusanzu we mu mukino wa Volleyball by’umwihariko mu ikipe y’Igihugu.

Dusabimana yakiniye ikipe y’Igihugu mu myaka 12 ishize, akinira REG VC, Gisagara VC n’izindi.

Kwizera Marshal we yatangiye gutoza

UMUSEKE.RW