Amabanga ku rupfu rw’umugenzi wateze Volcano Express imusiga nzira

Tekereza kuba uri umunyeshuri wavuganye n’umubyeyi wawe, akubwira ko ahagurutse i Nyanza aje kugusura, nyuma wajya kubaza sosiyete yamutwaye, bakaguha ibyo yakuzaniye, we ntumubone, iyi ni inkuru mpamo yabaye kuri Patience Uwineza.

Musayidire Rebecca, ubwo yari akiriho yishimanye n’umwana we Pacience Uwineza

Patience Uwineza, ni umwana wa nyakwigendera Musayidire Rebecca, aheruka kumva ijwi ry’umubyeyi we ubwo taliki ya 25/01/2023 yamubwiraga ko ahagurutse i Nyanza agiye kumusura i Kigali.

Musayidire yahagurutse i Nyanza agiye gusura umwana we wiga mu mujyi wa Kigali, ageze mu karere ka Muhanga asaba imodoka ya Volcano Express yari yateze mu masaha ya saa moya za mu gitondo, guhagarara ngo ajye kwihagarika, anasiga ibyo yari ashyiriye umwana we muri iyo modoka.

Ubu si Musayidire ubara inkuru y’ibyamubayeho, kuko umurambo we washyinguwe ku wa Kabiri tariki 31/01/2023.

Patience Uwineza, umwana wa nyakwigendera yabwiye UMUSEKE ati “Yakoze impanuka baramugonze, ntiyavugaga yari muri koma.”

Uyu mukobwa wiga muri Kaminuza, avuga ko yategereje umubyeyi we ntiyamubona, ariko ngo yagiye kuri sosiyete ya Volcano Express bamuha imizigo irimo akajerekani k’amata yari amuzaniye, ariko ntibamubwira irengero ry’umubyeyi we.

Kuva ubwo ubwo yatangiye gushakisha, ndetse atanga ikirego mu nzego zibishinzwe zirimo, Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB na Polisi y’igihugu.

Nyuma y’iminsi, yaje kubwirwa inkuru ko umubyeyi we arembeye mu Bitaro by’i Kabgayi biri mu Karere ka Muhanga!

Patience Uwineza, ati “Narahageze nsanga nta kwitabwaho ngo kuko nta we bari kumwe, kandi atabasha kuvuga, cyakora abaganga bambwiye ko ari Polisi yamuzanye kuko yakoze impanuka.”

- Advertisement -

Uyu mukobwa akomeza avuga ko, yamenye amakuru ko umubyeyi we yakoze impanuka ubwo yari avuye mu mudoka ya Volcano.

Ati “Ubwo nabwiwe ko Mama arwariye i Kabgayi njyayo baduha transfer itujyana ku bitaro bya Kigali (CHUK), tuhageze akomeza kuremba binamuviramo kwitaba Imana ariko yarababaye.”

Ubwo twaganiraga, Patience yatubwiye ko atazi aho yabaza ngo, ahabwe ubutabera, kandi ari bwo yifuza.

Ati “Turasaba ubutabera kugira ngo tumenye n’uko iyo mpanuka yabaye.”

Nyakwigendera yashyinguwe ku wa Kabiri w’iki cyumweru, abe baracyari mu kiriyo

 

Volcano ngo ntabwo ikwiye kubazwa impanuka yakozwe n’indi modoka

Ubuyobozi bwa Sosiyete ya Volcano bwemeye kuvugisha UMUSEKE kuri iki kibazo, cyakora buvuga ko butigeze bumenya iby’uwo mugenzi, ndetse ko iby’impanuka yakoze atari bo babibazwa kuko imodoka yaba yaramugonze atari iyabo.

AGABA Japhet Umuyobozi wa Volcano Express yabwiye UMUSEKE ati “Mbyumvanye wowe, impanuka uretse kuyimenya, twe n’Abanyarwanda muri rusange, ngira ngo na Polisi ifite mu nshingano kumenyekanisha impanuka. Iyo mpanuka twebwe ntayo tuzi, ntayo twumvise, ntacyabaye muri make, ni ryo jambo nakoresha. Ubwo rero, ndumva ari bishyashya mu matwi yange, muduhaye amakuru twabaza tukamenya ibyo ari byo iyi mpanuka sinzi niba ari iy’imodoka cyangwa ari iy’igare.”

Birumvikana ko imodoka ya Volcano, atari yo yagonze umugenzi yari itwaye ahubwo iyo modoka yarimo yayivuyemo agongwa n’indi modoka.

AGABA Japhet ati “Icyo nkwiye kumenya kuri uwo muntu ni iki utakoreye impanuka mu modoka ya Volcano?”

Gusa Volcano yatwaye umugenzi imusiga nzira agongwa n’indi modoka.

AGABA avuga ko atamenya iby’iyo mpanuka kubera ko umushoferi atigeze abivuga. Nyamara Volcano Express ifite inshingano yo gutwara umugenzi ikamugeza aho agiye.

 

Polisi ivuga ko imodoka yagonze uwo mugenzi yamenyekanye

Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda, SSP Irere René yabwiye UMUSEKE ko amakuru y’iyo mpanuka bayamenye.

Ati “Impanuka yarapimwe ikiba, kandi dossier yakozwe na Police ya Muhanga, nirangira izashyikirizwa Ubushinjacyaha. Wabwira bene we ko dosiye bayikurikirana i Muhanga, impanuka uwayipimye arazwi, nyuma bakurikiza inzira isanzwe y’ubutabera, igashyikirizwa Parike n’Inkiko.”

SSP Irere René yabwiye UMUSEKE ko umushoferi n’imyitwarire ye bikurikiranwa na Sosiyete yamuhaye akazi, ariko akavuga ko umugenzi usohotse mu modoka yakabaye abibwira umushoferi, noneho akamubwira n’igihe agarukira.

Ati “…Yanamubwira kuko izo gahunda ntabwo aba agiye kuzikorera kure y’aho aparitse, ntabwo yabura uwo atuma ati “ndebera wa muntu uko byagenze”, aho kugira ngo amusige mu nzira atizeye ko afite amafaranga yo gutega indi modoka, cyane ko aba yishyuye mbere amafaranga yose y’urugendo. Jyewe ndumva kuba wakuye umugenzi i Nyanza, ukamusiga i Muhanga, utazi uko [ameze] ndumva atari byo.”

 

Kuri Musayidire ikinyabiziga cyamugonze kirazwi, ese iyo kitamenyekanye bigenda gute?

Mu kiganiro Umunyamategeko, Me Eugenie Mubanzayire yagiranye n’UMUSEKE yasobanuye ko abantu bishwe n’impanuka z’ibinyabiziga ntibimenyekane, cyangwa ibinyabiziga bikabagonga bidafite ubwishingizi hari ikigega leta y’u Rwanda yashyizeho kirebana ibyo bibazo.

Ati “Hari ikigega cya leta cyihariye cy’ingoboka cyitwa Fond de Guarantie, bariya bose bahuye n’ibyo bibazo bagana cyangwa natwe nk’abanyamategeko bakaba batugana tukabafasha.”

Nyakwigendera Musayidire Rebecca yari atuye mu Mudugudu wa Nyamagana, mu kagari ka Kavumu, mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, ari naho yari aturutse yerekera i Kigali gusura umwana we.

Abo mu muryango we bamushyinguye ku wa Kabiri, ntibari barigeze bamenya amakuru arambuye ku rupfu rwe, ndetse n’ubu bategereje kumenya neza uko uyu mubyeyi wasize abana babiri yagonzwe.

Volcano Express yakwiye kubaza ikamenya uko byagendekeye uwari umwe mu bagenzi bayo bahagurutse i Nyanza bajya i Kigali, imodoka ikamusiga i Muhanga nyuma akagongwa n’indi modoka, yanagombye kubaza umushoferi wari utwaye imodoka yayo impamvu atatanze amakuru kuri uwo mugenzi yasize mu nzira.

Umunyamategeko, Me Eugenie Mubanzayire

Théogène NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW