Bruce Melodie yatunguye umugore we amuha umuzinga w’imodoka

Itahiwacu Bruce wamenyekanye nka Bruce Melodie mu muziki yatunguye umugore we amuha umuzinga w’imodoka mu birori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko.

Igitonore cy’imodoka Bruce Melodie yahaye umugore we

Ku mbuga nkoranyambaga, Bruce Melodie yashimagije umugore we avuga ko yamwibye umutima ahishura ko nta n’umwe umuhiga.

Ku isabukuru y’amavuko y’umufasha we, Melodie avuga ko usibye kumuha imodoka, hari byinshi ateganya kumukorera ku bwo kumubaha hafi muri buri kimwe.

Mu bihe bishize uyu muhanzi ntiyakunze gushyira mu ruhame amafoto y’umugore we bihabanye n’uko bimeze muri iyi minsi.

Uyu munsi yanditse avuga ko “Ejo, nizihije umugore utangaje wibye umutima wanjye kandi wambaye hafi mu bihe bikomeye n’ibyoroheje.

Yakomeje agira ati “Urabikwiye, mfite akantu gato katuma umunsi wawe uba udasanzwe. Isabukuru nziza nanone rukundo rwanjye.”

Mu mwaka wa 2015 nibwo Bruce Melodie yabanye n’umugore we Catherine bamaze kubyarana abana babiri b’abakobwa.

Mu mwaka wa 2021 uyu muhanzi yatangaje ko yifuza gukora ubukwe n’umugore we mu birori bizahuriza hamwe imiryango, inshuti n’abavandimwe.

Umufasha wa Bruce Melodie yitereye ibicu ku bw’impano yahawe n’umugabo we
Ibyishimo byari byose mu muryango
Bruce Melodie n’umukobwa we mukuru
Baririmbiye Catherine wagize isabukuru y’amavuko

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -