Congo yasohoye itangazo ku “barashe ku ndege ya MONUSCO”

Itangazo rya Guverinoma ya Congo, ku ndege y’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye yarashwe ivuye i Beni igana i Goma, rivuga ko inyeshyamba za M23 ari zo zayirashe.

MONUSCO ivuga ko indege yayo yarashweho n’abatazwi

M23 yahakanye ibyo kurasa kuri iyi ndege ivuga ko yarasiwe mu gace kagenzurwa n’ingabo za Leta ya Congo, ndetse ko byakozwe n’ingabo za Leta mu rwego rwo gushora MONUSCO mu ntambara na M23.

Guverinoma ya Congo ivuga ko yamaganye iki gikorwa cyo kurasa ku ndege ya MONUSCO mu gihe ku wa Gatandatu i Bujumbura hateranye inama y’Abakuru b’Ibihugu by’Akarere, ikemeza ko imirwano ihita ihagarara.

Igitero ku ndege ya kajugujugu, Oryx ya MONUSCO, Congo ivuga ko cyakozwe n’inyeshyamba za M23, ivuga ko zishyigikiwe n’u Rwanda, ndetse ko cyabereye mu gace inyeshyamba zigenzura.

Amasasu yarashwe iriya ndege yahitanye umutekinisiye wayo ukomoka muri Africa y’Epfo, ndetse anakomeretsa umupilote wari utwaye indege, nubwo yabashije kuyigusha ku kibuga cy’indege i Goma.

Guverinoma ya Congo, ivuga ko iki gitero kuri iyi ndege kigaragaza uburyo “M23 mu buryo butari impanuka ishaka kwibasira ingabo za UN.”

Muri iri tangazo Congo yibutsa iraswa ry’indi ndege ya kajugujugu ya MONUSCO yahaniriwe mu misozi ya Chanzu igahitana abantu 8 bari bayirimo, icyo gitero cyabaye tariki 29 Mutarama, 2022.

Congo kandi yibutsa ko hari igitero cyagabwe i Kiwanja tariki 29 Ukwakira, 2022 cyaguyemo abasirikare ba UN bagera kuri 4.

Itangazo rivuga ko “Guverinoma ya Congo isaba Akanama ka UN gashinzwe umutekano ku isi guhita gafatira ibihano inyeshyamba za M23, n’abazishyigikiye “u Rwanda”, kubera ibyaha by’intambara bikorerwa abakozi ba MONUSCO.”

- Advertisement -

Congo kandi ivuga ko iri gukorana na MONUSCO kugira ngo hamenyekane neza amakuru y’iki gitero, ikaba yihanganishije igihugu cya Africa y’Epfo, na MONUSCO muri rusange.

Nubwo hemejwe ko imirwano ihagarara muri Congo, kuri uyu wa Mbere nabwo imirwano hagati ya M23 n’ingabo za Leta yakomeje.

Indege ya MONUSCO yarashweho umwe ahasiga ubuzima

UMUSEKE.RW