Repubulika ya Demokarasi ya Congo yeruye ku mugaragaro ko itazigera iganira n’umutwe wa M23 ko nta n’urwandiko urwo ari rwo rwose Perezida Tshisekedi yashyizeho umukono rwo kuganira n’izi nyeshyamba zigaruriye igice cy’ubutaka bw’Intara ya Kivu ya Ruguru.
Mu kiganiro n’abanyamakuru mu ijoro ryo kuwa mbere, Umuvugizi wa RDC, Patrick Muyaya yashinje u Rwanda kohereza ingabo zidasanzwe muri Congo, avuga ko abafite inzozi zo kuganira na M23 baziheba burundu.
Yavuze ko mu nama yo ku wa gatandatu ushize yabereye i Bujumbura “nta nyandiko iyo ariyo yose perezida yasinye”.
Ni nyuma y’inkuru zari zatangajwe ko Perezida Tshisekedi yemeye kuganira n’umutwe wa M23 mu rwego rwo gucecekesha imbunda mu burasirazuba bwa Congo.
Prof Nshuti Manasseh, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba aherutse kubwira Ikinyamakuru IGIHE ko ubwo bari mu biganiro i Burundi, Perezida Tshisekedi yemeye kuganira na M23.
Yagize ati “Twababwiye ko bavugana, kandi kuri iyi nshuro twemeranyije ko bagiye kuvugana nabo. [Tshisekedi] yarabyemeye. Erega urumva ni ukumvikana nk’akarere icyakorwa. Guhagarika imirwano, gusubira inyuma ariko byose bikajyana n’ibiganiro.”
Yakomeje agira ati “Ni ukubafasha kugarura amahoro no kumvikana, si ukubafasha kurwana cyangwa gufasha Tshisekedi ngo tumututize ingufu zo kurwana, oya. Ni ibiganiro bya politiki.”
Aganira n’Itangazamakuru, Muyaya yashimangiye ko nta masezerano yasinywe cyagwa ubwumvikane ubwo ari bwo bwose bwabaye hagati y’abakuru b’ibihugu bya EAC.
Yavuze ko biriya biganiro byabereyemo ukuri kwinshi, bagaragaza ko uruhande rwabo rudahinduka mu gihe umutwe wa M23 utarubahiriza ibyo wasabwe n’amasezerano ya Luanda yo mu Ugushyingo 2022.
- Advertisement -
Ayo masezerano mu by’ingenzi yategetse harimo; guhagarika imirwano, gusubira inyuma kw’umutwe wa M23, leta ya Congo gukemura ikibazo cy’impunzi, no kurwanya imitwe yose yitwaje intwaro.
Imyanzuro y’i Bujumbura yunganira iyafatiwe i Luanda, aho kugeza muri Mutarama 2023 , umutwe wa M23 wavuye mu duce dutandukanye wari warigaruriye, udushyira mu maboko y’ingabo za EACRF.
Abajijwe niba nta masezerano Perezida Tshisekedi yasinyiye i Bujumbura imbere y’abakuru b’ibihugu bya EAC yarahiye arirenga avuga ko bitabayeho.
Yagize ati “Nta gusinya inyandiko iyo ariyo yose kwabayeho, kuko hari amafoto nabonye azunguruka, nta nyandiko perezida wa Repubulika yasinyiye hariya.”
Mu myanzuro ikomeye yafatiwe i Bujumbura, harimo gusaba ko impande zihanganye muri Congo zihita zihagarika imirwano, no kuba imitwe ikomoka mu mahanga irwanira muri Congo, igomba kuhava.
Inama yasabye ibihugu byose byemeye gutanga ingabo kuzohereza byihutirwa, kandi Congo igasabwa guhita yorohereza kuza kw’izo ngabo, zaba iza Sudan y’Epfo, na Uganda.
Ni ingabo zahawe inshingano zo kujya hagati y’abarwana no gufasha guhagarika imirwano bihabanye n’ibyo Tshisekedi aherutse gusaba Gen Nyagah ko “bashaka ko ingabo ayoboye zibafasha guhashya M23.”
Abaturage mu Mujyi wa Goma kuva kuri uyu wa mbere batangiye imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana Ingabo za EAC, banenga kutajya guhangana n’umutwe wa M23 ku rugamba.
Ni imyigaragambyo y’iminsi itandatu irimo ukuboko kwa Leta mu buryo butaziguye, umunsi wa mbere yaranzwe n’urugomo rwinshi, ubusahuzi no gusenya insengero ziganjemo izisengerwamo cyane n’abo mu bwoko bw’Abatutsi n’Abanyamulenge.
Umuvugizi wa Leta ya Congo yavuze ko ibyakozwe n’abigaragambya i Goma bifite ishingiro kuko ingabo za EAC zitajya kurwanya M23.
Ati ” Izo ngabo zaje zifite inshingano yo gutera ariko ko zitarabikora, uburakari bw’abaturage b’i Goma bufite ishingiro.”
Leta ya Tshisekedi ivuga ko idashobora kuganira na M23 mu gihe itarashyira hasi intwaro ngo isubire mu birunga.
M23 ivuga ko Leta idashaka amahoro bakomeje kwirwanaho no kurengera bene wabo bavuga Ikinyarwanda bagabwaho ibitero n’ingabo za Leta n’abo bafatanyije barimo FDLR, Wagner Group, Mai Mai n’abandi.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW