France: X-Bow Man yasubiyemo “Grateful” ya Meddy – VIDEO

Umuhanzi Sibomana Daniel uzwi ku izina rya X-Bow Man usanzwe utuye mu Bufaransa, yasubiyemo indirimbo “Grateful” ya Ngabo Médard, uzwi nka Meddy, asanisha ubutumwa bw’iyo ndirimbo n’imibereho ye yanyuzemo.

X-Bow Man yasubiyemo indirimbo “Grateful” ya Ngabo Medard uzwi nka Meddy

Muri iyo ndirimbo isubiyemo (Cover) iri mu njyana ya Reggae, yitsa cyane ku buzima bushaririye yabayemo, bitewe n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

X-Bow Man ashimira Imana ko yamurinze muri ibyo bihe by’amakuba ndetse inakamukiza ihungabana yari yaratewe n’agahinda kadashira, aho yasaga n’uwapfuye ahagaze.

Uyu muhanzi avuga ko mbere yo kwerekeza mu Bufaransa, yabanje guca mu buzima bwo gukoresha ibiyobyabwenge akaza kubasha kubuvamo abifashijwe n’abaganga mu buryo bwa Rehab na Counseling cyangwa se kuvurwa ku bw’umubiri no ku bwa roho, mu yandi magambo.

Mu kiganiro n’UMUSEKE, yavuze kandi ko iyi ndirimbo yayisubiyemo mu rwego rwo guha icyubahiro umwe mu nshuti zo hambere witabye Imana mu minsi ishize, igihe “Grateful” yasohokaga.

Yagize ati”Indirimbo ya Medy yasotse mu gihe nari maze kumenya urupfu rw’umwe mu bo twasangiraga inzoga kera hariya i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, ahazwi nka “Triangle de la mort”. Nababajwe cyane n’urwo rupfu bituma iyo ndirimbo inkora ku mutima by’umwihariko inyibutsa amahirwe n’ubuntu nagiriwe n’Imana, niko gufata icyemezo cyo kuyisubiramo mu njyana ya Reggae nk’uburyo bwo kunamira uwo muvandimwe ndetse n’abandi bose bahitanywe n’ibibazo bisa nk’ibyo nanyuzemo.”

X-Bow Man avuga ko kandi mu gusubiramo iyo ndirimbo yifatanya n’abantu bose banyura mu bihe bikomeye bikabatera kwiheba no kwanga ubuzima. Anashimira Imana ibyiza byose Yamukoreye kandi Ikimukorera kugeza magingo aya.

Ati “Ni uburyo bwo kwifatanya n’abantu bari kunyura mu bihe bikomeye, mu muriro ugurumana no mu mvura y’amahindu nk’uko Meddy yabiririmbye; nicyo cyatumye mfata icyemezo cyo kuyisubiramo kuko nanjye mubyandokoye harimo ikizere nubatswemo n’abambaye hafi.”

Indirimbo Grateful isubiyemo yayifatanyije na bamwe mu bo basanzwe bakorana indirimbo ze nka Producer Barick Music, Blondin Thiam uzwi nka Blue, Mansour Diallo ndetse na Adeline.

- Advertisement -

X-Bow Man avuga ko ateganya gusohora izindi ndirimbo zihumuhuriza nk’uko asanzwe agerageza gutanga umusanzu mw’isanamitima abinyujije mu muziki cyangwa mu buhamya atanga ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu muhanzi amaze gushyira hanze ndirimbo zirimo “Kebuka”, “Respire”, “Prêt ou Pas Prêt”, “Iwacu” yahurijemo abanyabigwi muri muzika nyarwanda nka Ben Kayiranga, Mc Monday, J. Paterson, “Allô Frérot” ndetse na “The call of life” n’izindi, zose zikomoza ku buzima bwe bwite ndetse n’ubwa muntu muri rusange.

Reba indirimbo ya Meddy yasubiwemo na X-Bow Man

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW