Gasabo: Abayobozi basenyeye umuturage akiyahura, barafunzwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali, n’uw’Akagali ka Agateko, bakekwaho icyaha cyo kwaka no kwakira ruswa kugira ngo batange uruhushya rwo kubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

RIB ivuga ko igikora iperereza ngo dosiye ya bariya bayobozi ishyikirizwe Ubushinjacyaha

Alexis BUCYANA na Ephrem NDAGIJIMANA, RIB yabwiye UMUSEKE ko ku wa 11 Gashyantare, 2023 ari bwo yafunze bariya bayobozi babiri bo mu nzego z’ibanze.
Bafashwe nyuma yaho mu Kagari ka Agateko, hari umuturage wagerageje kwiyahura nyuma yo gusenyerwa inzu nyamara abaturage bose bazi ko ari umukene utishoboye.

Byavugwaga ko uko kuyisenya byamukoze ku mutima yibuka imbaraga yakoresheje ngo ayibone.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B.Thierry yabwiye UMUSEKE ko Alexis BUCYANA na Ephrem NDAGIJIMANA bakekwaho icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa kugira ngo batange icyangombwa cyo kubaka mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Yavuze ko aba bafungiye kuri Sitation za RIB, iya Gisozi na Kimironko mu gihe iperereza rikorwa ngo dosiye yabo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Dr Murangira yavuze ko igihano bahabwa baramutse bahamwe n’icyaha, ari igifungo cy’imyaka hagati ya 5 na 7 n’amafaranga yikubye inshuro 3 kugera kuri 5 z’agaciro k’indonke batse.

RIB ivuga ko ishimira abanyarwanda bumva ko ruswa idakwiriye gushyigikirwa cyangwa guhabwa intebe, igashimira abatanga amakuru no gushishikariza abandi kutayanga.

Ati “RIB iributsa abo bantu bose bumva ko bashobora gufata ruswa cyangwa kuyakira kugira ngo bagire uwo baha service ko, nta mahirwe bafite, ko bakwiye kubireka, kuko RIB itazigera idohoka na rimwe. RIB irasaba abaturarwanda bose ko badakwiye kwishyura ikintu bemererwa n’amategeko.”

Ubwo uriya muturage wasenyewe yageragezaga kwiyahura, Gitifu wa Jali Bucyana Alexis, icyo gihe yabwiye UMUSEKE ko bakoze ibikurikije amategeko.

- Advertisement -

Yagize ati “Iryo tsinda ryahageze risanga umuturage arimo arubaka, rimwaka ibyangombwa arabibura. Mu mabwiriza ajyanye no kurwanya akajagari mu kubaka, iyo umuturage asanzwe nta byangombwa asabwa kubikuraho.”

Yakomeje agira ati ”Kugira ngo agaragaze ko hari ikibazo arirukanka agwa mu mukoki, nta wamusunitse, ariko ntacyo yabaye. Bwari mu buryo bwo kwigumura no kwigaragambya.”

Jali: Uko byagenze ngo umuturage wasenyewe ashake kwiyambura ubuzima

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE RW