Gen Muhoozi abona M23 nk’abarwanyi bakwirukansa ingabo za Kenya

Umuhungu wa Perezida wa Uganda akaba n’umujyanama we, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko azaba Perezida wa Uganda, nyuma y’ubutegetsi bwa William Ruto uyoboye Kenya, yongera gutangaza amagambo ashotora iki gihugu.

Gen Muhoozi ni umwe mu bavuga ibintu atanyuze ku ruhande, bamwe bavuga ko atari imvugo ya politiki

Uyu mugabo ukunze kutavugwaho rumwe kubera ibyo atangaza kuri Twitter, yari yabanje gutaka Perezida Museveni, na Perezida Paul Kagame na we ubwe ko ari intwari, ahishura uburyo azaba Perezida.

Mu magambo arimo kwishongora kuri Kenya yagize ati “Byambereye umutwaro igihe kinini… bwa nyuma na nyuma Kristo anyemereye kubivuga. Nzaba Perezida wa Uganda nyuma ya Perezida Ruto nzaba icyarimwe Perezida wa Uganda na Kenya!!!”

Gen Muhoozi akomeza agira ati “Ikintu kimwe twe indwanyi tuzi kuri Kenya ni uko bahunga cyane umwanzi. M23 izabakubita, ibacemo ibice muri RDCongo nta gushidikanya. Ahari birashoboka ko bampa akazi nk’umujyanama wabo wabafasha.”

Gen Muhoozi waherukaga gutangaza amagambo yarakaje Abanya-Kenya, yongeye gushimangira ko umurwa mukuru Nairobi ari uwe.

Ati “No mu nzozi zanjye Nairobi ni iya njye. Ibirwa by’abaturanyi bo mu majyepfo bizaba mu rugo. Uwo Mujyi n’igihugu ni ibyanjye! Nshobora gutsinda amatora yose ya Kenya. Abantu barankunda.”

Mu bihe bitandukanye uyu mujenerali yagiye ajya kuri twitter ahatangariza amagambo asa no gushotora Kenya.

Hari ubwo yigeze kuvuga ko  ingabo za Uganda bitazisaba ibyumweru bibiri ngo zibe zifashe Nairobi.

Aya magambo ya Muhoozi yatumye Uganda isaba imbabazi mu ibaruwa, na Perezida Museveni ubwe asaba imbabazi Kenya.

- Advertisement -

Ndetse byatumye Muhoozi akurwa ku mwanya w’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda.

Gen Muhoozi ubwe yisabiye Imbabazi kubera ayo magambo yafashwe nko gushotorana.

Kuri Twitter yagize ati “Nta kibazo nigeze ngirana na Afande Ruto. Niba narakosheje aho ariho hose, ndamusaba kumbabarira nk’umuhungu we.”

Nubwo nta wabyemeza, Gen Muhoozi bamwe babona ko ashobora kuba ari we uzasimbura Perezida Yoweri Museveni.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW