Goma: Insengero z’Abatutsi zasenywe n’abamagana ingabo za EAC- VIDEO

Ku munsi wa mbere w’imyigaragambyo y’iminsi itandatu yateguwe mu Mujyi wa Goma yamagana ingabo za EAC muri Congo, insengero ziganjemo abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi n’Abanyamulenge mu Mujyi wa Goma zasenywe.

Abigaragambya bariye karungu, bari gusenya insengero ziganjemo Abatutsi

Ni imyigaragambyo yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki ya 06 Mutarama 2023 mu Mujyi wa Goma.

Abigaragambya biganjemo urubyiruko badukiriye insengero zisengerwamo cyane n’abo mu bwoko bw’Abatutsi n’Abanyamulenge muri Congo barazisenya, basahura intebe n’ibindi bikoresho.

Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abigaragambya barangajwe imbere n’ubuyobozi bwa Sosiyete Sivile basenya inyubako z’insengero.

Umwe mu baturage w’i Goma yabwiye UMUSEKE ko basenye urusengero i Nyabushongo mu gace ka Katoyi muri Komine Kalisimbi n’ururi hafi ya Rond Point Terminus i Katindo.

Yagize ati “Intebe, ibyuma bya muzika, imiryango n’ibindi byose byo mu nsengero babimenaguye.”

Boniface Malimingi Anatole, Umunyamakuru wa Blessing Fm ikorera i Goma avuga ko mu gusenya urusengero rwa RAMA Church i Nyabushongo, igisenge cyagwiriye abantu babiri bahita bitaba Imana, batandatu bakomeretse bikabije bajyanwe kwa muganga.

Kugeza ubu amakuru agera k’UMUSEKE avuga ko byibura insengero Eshatu zisengerwamo na benshi mu banye-Congo b’Abatutsi n’Abanyamulenge zamaze gusenywa no gusahurwa.

Hari amakuru avuga ko usibye insengero, abayobozi bazo n’abo mu miryango yabo bari guhigwa bukware n’urubyiruko rwariye karungu.

- Advertisement -

Imyigaragambyo mu mujyi wa Goma irakomeje aho Sosiyete Sivile n’amatsinda y’urubyiruko basaba ko ingabo za EAC zibavira ku butaka cyangwa zikajya guhangana n’inyeshyamba za M23.

Ibikorwa birimo gutwara abantu, amashuri, ubucuruzi n’ibindi byose byahagaze, abaturage basabwe ko nta gikorwa na kimwe bajyamo, ibizwi nka “Ville Morte.”

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW