Ibyiyumvo bya Fabros kuri “Giti” ikomeje gutsikamira impano nshya

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Umuhanzi mushya Fabros avuga ko gutanga ruswa atariko kumenyekana mu muziki

Ruswa ni kimwe mu bintu bigaragara ahantu hatandukanye ugasanga ariko bayitazira amazina atandukanye, mu muziki bayita “Giti” ihabwa abafasha abahanzi kumenyekanisha ibihangano byabo.

Umuhanzi mushya Fabros avuga ko gutanga ruswa atariko kumenyekana mu muziki

Kuri Fabros we nubwo ataramenyekana cyane ntabwo yemera iyi ngingo ivuga ko iyo utanze ruswa mu itangazamakuru aribwo umenyekana.

Avuga ko kuba icyamamare cyangwa se kugafata mu muziki ari ugukora cyane hamwe no gukora ibintu byiza gusa.

Ati “Gutanga ruswa mbona atari yo nzira yo kugafata kuko nabyo ntibiba bihagije hari igihe bisaba kuba ufite abajyanama bo kumenya igikenewe. Hari na benshi bafite ayo mafaranga ariko kwamamara bikaba byaranze!”

Uyu musore uri mu bahanzi bakizamuka mu Rwanda yasohoye indirimbo nshya yise ‘Fata fone,’ avuga ko ubutumwa buyikubiyemo bwerekeye ku nshuti ye yashatse umugore ariko bakaza gutandukana.

Ati “Iyo nkuru narayitekereje nyihimbamo indirimbo nsa nkubwira uwo mugore watandukanye n’umugabo gufata telefone akamwumva.

Mu rugendo rwa muzika ngo ababazwa cyane n’abatunganya umuziki (Producers) bajya bishyurwa indirimbo nyuma ntibazihe abahanzi. Ibi nawe byamubayeho.

Ati “Ikintu cyambabaje mu muziki ni ukuntu nakoze indirimbo nkanazishyura kuba Producers bamwe ariko nyuma nkasanga bazitanze ahandi gusa ntabwo byanshiye intege ahubwo byanyongereye imbaraga zo gukora ibintu byiza.”

Asaba Abanyarwanda gutega amatwi bakumva n’abahanzi bashya kuko n’izibika ngo zari amagi.

- Advertisement -

Kwizera Fabrice yatangiye kuririmba afite imyaka 13, ariko yinjiye muri Studio bwa mbere muri 2018 ariko indirimbo yakoze icyo gihe ntabwo yasohotse.

Nyuma yaje kuva mu muziki ajya gukora akandi kazi.

Yongeye kugaruka mugihe cya Covid-19 akomerezaho na n’ubu ngo aracyakomeje kandi ntazongera guhagarara.

Reba Fata Phone indirimbo ya Fabros

Fabros asaba gufasha abahanzi bashya bidasabye indonke

UMUSEKE.RW