Twinjirane mu nkengero za Kitshanga aho isasu rivuza ubuhuha hagati ya M23 n’ingabo za Congo

Ku munsi wa Kane w’imirwano idahagarara hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta ya Congo n’abo bafatanyije, urusaku rw’imbunda rwazindutse rwumvikana mu nkengero z’Umujyi muto wa Kithsanga.

Imirwano irakomeje hagati ya M23 n’ingabo za Leta

Leta ya Congo yarubiye irashaka kwigarurira Kitshanga ku kiguzi icyo aricyo cyose itakoresheje i Bunagana, Kiwanja n’ahandi yagiye yamburwa n’indwanyi ziyobowe na Gen Sultan Emmanuel Makenga.

Kuri uyu wa 02 Gashyantare 2023 imirwano yatangiye mu rukerera aho saa 05h00 za mugitondo FARDC,Fdlr,APCLS,NDC Renove n’abandi bafatanyije bagabye ibitero i Ndondo na Kitobo muri Bwito.

Amakuru avuga ko ingabo za Leta ya Congo zahawe amabwiriza yo kurwana inkundura no kwigarurira ibice yambuwe n’inyeshyamba.

Perezida wa M23, Bertrand Bisiimwa mu gitondo cyo kuri uyu wa 2 Gashyantare yanditse kuri Twitter avuga ko bamaganye ingufu z’umurengera ingabo za Congo n’abo bafatanyije bari gukoresha.

Avuga ko imvura y’ibisasu biri guterwa ahatuye abaturage b’abasivili i Kishishe, Bwiza na Kitshanga biri guhitana inzirakarengane nyinshi.

Bisiimwa agaragaza ko ibi bitero bisenya bikanica abaturage bitazihanganirwa n’umutwe wa M23 ayoboye.

Ku mabwiriza yavuye i Kinshasa, abo ku ruhande rwa Leta bahawe gasopo yo kongera gukoresha telefone n’imbuga nkoranyambaga ngo kuko bituma umwanzi amenya aho baherereye byoroshye.

Ngo izi telefone nizo bamwe mu basirikare ba FARDC bakorana rwihishwa n’inyeshyamba za M23 batangiraho amakuru maze bagakubitwa inshuro.

- Advertisement -

Babujijwe kongera kwifata amashusho kuko ajya ku mbuga nkoranyambaga akerekana ahari ingufu nke na bimwe mu bikorwa byo guhohotera abaturage.

INKURU YABANJE………

Iminsi itatu irashize ingabo za Leta ya Congo ku bufatanye n’imitwe irimo Mai Mai, Wagner Group na FDLR bagerageza kwisubiza Umujyi muto wa Kitshanga bambuwe n’umutwe wa M23.

Inyeshyamba za M23 zikomeje kuzengereza ubutegetsi bwa Tshisekedi

Kuri uyu wa 1 Gashyantare 2023 ingabo za Leta ya Congo n’abo bafatanyije basutse urufaya rw’ibisasu biremereye mu nkengero za Kitshanga werekeza i Katsiru muri Gurupema ya Bukombo.

Ni ibisasu byatewe ku basivile bahatuye kuva mu rukerera kugera ahagana isaa tanu z’amanywa mu burasirazuba bwa Congo.

Byakurikiye ibyasutswe ku munsi w’ejo i Kilorirwe, Burungu n’utundi duce dutuwe cyane hakoreshejwe Sukhoi-25 n’izindi ntwaro zakuwe i Kinshasa.

Umwe mu baturage uri i Kitshanga yabwiye UMUSEKE ko mu Mujyi hiriwe agahenge abantu bari kugera mu mazu yabo nta muntu ubakoraho.

Ati ” Kugeza ubu umuturage uri muri Kitshanga nta kibazo afite, abasirikare bake ba M23 nibo bari mu Mujyi abandi bari mu birindiro.”

Nyuma ya saa sita umutwe wa M23 wasakiranye bikomeye na FARDC wigarurira ibiturage bya Mubuu, Kahe, Kyumba, Sabairo, Kihonga, Kitobo n’i Nyakabingu.

Muri iyi mirwano yahuje impande zombi, mu duce M23 yigaruriye harimo Urwuri rw’uwahoze ari Perezida wa RD Congo Joseph Kabila ruri Kilorirwe.

Muri Kilorirwe niho Major Mayanga wa FARDC n’abasirikare ayoboye baherutse kwica abaturage bane, abandi babiri barimo umukobwa bambitswe imyenda ya Gisirikare bashinjwa ko ari abarwanyi ba M23.

Uyu mukobwa yafashwe nyuma yo kubonwa na FARDC abyina intsinzi y’uko M23 yirukanye ingabo za Leta mu bice bitandukanye nk’uko bitangazwa n’abaturage.

Umutwe wa M23 watangaje ko n’ubwo FARDC, Fdlr, Wagner Group, MaiMai na Nyatura bari gusuka ku biturage ibisasu biremereye nta na Santimetero n’imwe bambuwe.

Lawrence Kanyuka, Umuvugizi wa M23 yagize ati ” Dukomeje kwirwanaho kinyamwuga no kurinda abaturage b’abasivili. Urugamba rurakomeje.”

Kugeza ubu M23 niyo igenzura Umujyi wa Kitshanga, Kilorirwe, Burungu amakuru akavuga ko igenzura umuhanda ufite igisobanuro kinini ku batuye Kivu y’Amajyaruguru by’umwihariko Umujyi wa Goma.

Ni umuhanda unyuzwamo ibicuruzwa biva Kisangani, Beni, Butembo, Lubero na Kanyabayonga bikanyura mu gace ka Rwindi muri parike y’igihugu ya Virunga.

Uyu muhanda unyura i Kibirizi, Nyanzale, Katsiru muri Bwito ugakomeza Mweso, Kitshanga, Sake ukaruhukira i Goma.

FARDC yagabye kandi udutero shuma i Kishishe, Binza na Kalonge bashaka gukata inzira zigemurira M23 i Kitsahanga, basubizwa inyuma bakuramo akarenge basubira aho bateye baturuka.

Amakuru UMUSEKE ufite avuga ko hari gutegurwa Operasiyo karahabutaka yo kwigarurira Umujyi wa Sake uri mu birometero bike na Goma.

Amakuru aturuka ahantu hizewe agaragaza ko ibitero byo gufata Sake bizanyura mu nzira ya Burungu, Gandjo, Bibatama, Kingi na Masha.

Sake ni inzira igemurira Umujyi wa Goma ikaba n’inzira yerekeza muri Kivu y’Amajyepfo aho bikekwa ko iyi mirwano izerekeza nyuma yo gufungira Goma hagati.

Byitezwe ko Sake ifashwe nta yandi mahitamo Leta ya Congo izaba ifite uretse ibiganiro kuko byateza ibyago by’inzara ku batuye Umujyi wa Goma.

Inzira zose z’ubutaka zigemura ibyo kurya mu Mujyi wa Goma kuva i Masisi na Rutshuru zaba ziri mu maboko ya M23, haba hasigaye imipaka y’u Rwanda narwo rurebana ay’ingwe na Tshisekedi.

Uduce turimo Bihambwe, Mushaki, Nyabiondo na Rubaya natwo turi mu mboni za M23 kugira ngo ibashe kugenzura igice kinini cya Teritwari ya Masisi ikungahaye ku mabuye y’agaciro.

Kugeza ubu Leta ya Congo ntikozwa ibyo kuganira n’umutwe wa M23 ivuga ko izashirwa iwuranduye burundu binyuze mu mirwano.

Uko M23 yigarurira ibice bitandukanye by’Uburasirazuba bwa Congo niko Perezida Tshisekedi yijundika u Rwanda agasaba amahanga kurufatira ibihano.

Avuga ko u Rwanda rwateye igihugu cye binyuze mu mutwe w’ibyihebe bya M23 bagamije gusahura umutungo wa Congo.

U Rwanda ruhakana ibyo rushinjwa na Congo rugasaba ko yacyemura ibibazo ifitanye n’abaturage bayo no kurandura umutwe wa FDLR.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW