Imyanzuro mikuru y’inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC i Bujumbura

Mu nama y’Abakuru b’ibihugu yabereye i Bujumbura yiga ku mahoro arambye muri Congo, hanzuwe ko ibihugu byemeye kohereza ingabo bibikora vuba, kandi impande zihanganye muri Congo zigahagarika imirwano, n’imitwe irwanira muri kiriya gihugu igashyira intwaro hasi.

Perezida Paul Kagame aramukanya na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi

Ni imyanzuro isa n’iyari imaze igihe ifashwe, gusa igikenewe cyanasabwe ni ubushake bw’impande zose zirebwa n’ikibazo.

Inama yahuje Perezida Ndayishimiye Evariste, w’u Burundi, Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Museveni wa Uganda, Antoine Felix Tshisekedi, wa Congo,  Mme Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, William Ruto wa Kenya na Minisitiri Deng Alor Kuol wa Sudan y’Epfo wahagariye Perezida Salva Kiir.

Mu myanzuro ikomeye ikubiye mu tangazo ryasohotse, harimo gusaba ko impande zihanganye muri Congo zihita zihagarika imirwano, no kuba imitwe ikomoka mu mahanga irwanira muri Congo, igomba kuhava.

Inama y’Abakuru b’ibihugu yasabye ko Abagaba Bakuru b’ingabo mu bihugu bya EAC, bahura mu cyumweru kimwe kugira ngo bongere kugena igihe ntarengwa ku kuba imitwe yitwaje intwaro yazishyize hasi, indi ikaba yavuye ku butaka bwa Congo, no kureba uko ingabo z’ibihugu by’Akarere zagera muri Congo vuba.

Ibikorwa by’ingabo z’Akarere bigomba kujyana n’inzira y’ibiganiro, yaba iya Nairobi n’iya Luanda muri Angola, utazabyubahiriza, Umuhuza mu biganiro, Uhuru Kenyatta azahita atanga raporo ifatweho icyemezo n’Abakuru b’Ibihugu bitabiriye iyi nama.

Uku niko inama yabaye Abakuru b’Ibihugu bari bicaye muri ubu buryo

Undi mwanzuro ugira uti “Inama yasabye ibihugu byose byemeye gutanga ingabo kuzohereza byihutirwa, kandi Congo igasabwa guhita yorohereza kuza kw’izo ngabo, zaba iza Sudan y’Epfo, na Uganda.”

Inama y’Abakuru b’Ibihugu yashimye umusanzu wa Angola na Senegal mu bijyanye no gufasha mu buryo bw’amafaranga mu bikorwa bigamije kugarura amahoro muri Congo.

Banashimye umusanzu Kenya na Tanzania byashyize mu kigega kigamije amahoro mu Karere ka Africa y’Iburasirazuba, ndetse u Rwanda na Uganda na byo byiyemeje gutangamo umusanzu.

- Advertisement -
Perezida Felix Tshisekedi wa Congo yari hafi ya William Ruto wa Kenya
Perezida Paul Kagame aganira na Perezida Samia Suluhu wa Tanzania
Perezida Paul Kagame yanagiranye ibiganiro na Perezida Evariste Ndayishimiye

UMUSEKE.RW