Umutwe wa M23, uvugwa cyane mu mwitwe ihanganye cyane n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, watangiye kwamburwa uduce wigaruriye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Gashyantare, 2023, imirwano yakomereje mu gace ka Makombo hafi ya Kingi mu birometero 10 uvuye mu Majyaruguru ya Sake, muri teritwari ya Masisi muri Kivu ya Ruguru.
Amakuru avuga ko imirwano ikaze yahereye ku cy’umweru, maze ingabo za Leta zisubiza ibirindiro byari byafashwe na M23 biri muri sheferi ya Bashali na Bahunde, muri gurupema ya Kausa.
Radio Okapi yatangaje ko igitero cy’ingabo za Congo, cyatumye zifata ibirindiro bibiri biri mu gace ka Kingi ahari hasanzwe ibirindiro bya M23.
Icyakora umutwe wa M23 uracyafite ibindi birindiro biri Kisharo, Kiseguri, Katwigueru byose biri mu Burasirazuba bwa Congo.
Andi makuru akavuga ko umutwe wa FDLR Nyatura na wo wigaruriye ka Nyamilima.
Mu Majyaruguru ya Kiwanja ho amakuru avuga ko hari agahenge.
Uduce twa Kibumba na Buhumba muri teritwari ya Nyiragongo, mu Majyaruguru ya Goma, hari mu maboko y’ingabo z’Akarere.
Umuhuza mu biganiro bihuza Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’imitwe iyirwanya, Uhuru Kenyatta aheruka gusaba ibihugu bigize EAC kwihutisha gahunda yo kohereza izindi ngabo mu Burasirazuba bwa Congo.
- Advertisement -
Kenyatta wahoze ayobora Kenya yabitangaje nyuma y’iminsi mike abakuru b’ibihugu bya EAC bahuriye i Bujumbura, bakemeza ko hakenewe ingabo z’inyongera zijya kunganira iza Kenya zageze muri Kivu y’Amajyaruguru mu mpera z’umwaka ushize.
Kenyatta yavuze ko izo ngabo zikenewe vuba kugira ngo zicunge umutekano mu bice byavuyemo inyeshyamba nkuko byemejwe mu masezerano.
Ubusanzwe ingabo za EAC zigamije guhosha imirwano hagati y’imitwe yitwaje intwaro ndetse n’ingabo za Leta, icyakora Leta ya Congo yo yakunze kugaragaza ko ishaka ko izo ngabo zirwana by’umwihariko zikayifasha kwirukana umutwe wa M23.
Mu minsi ishize, abaturage bagiye mu mihanda, bagaragaza ko izi ngabo ntacyo zibamariye ndetse bifuza ko zabavira mu gihugu.
Itangazo Umutwe wa M23 wasohoye ku Cyumweru, ushinja ingabo za Congo gufatanya na FDLR, Mai Mai n’abarwanyi b’Abarusiya, gukoresha imbunda ziremereye, kajugujugu n’indege z’intambara ndetse n’ibifaru, zikarasa mu birindiro by’uyu mutwe ahitwa Ibirizi, Kishishe, Kilorirwe, Kabati, Ruvunda, Kingi n’ahandi ibisasu biraswa bikica abaturage abandi bikabakomeretsa.
M23 ivuga ko ibyo bitero birenga ku myanzuro yavuye mu nama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC yateraniye i Bujumbura tariki 04 Gashyantare, 2023, ndetse bikaba bibangamiye inzira iriho yo gukemura ikibazo mu mahoro.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW