Intonganya ziri mu miryango na zo zitera abana kugwingira

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yagaragaje uburyo intonganya mu miryango zigira uruhare rukomeye mu kongera igwingira mu bana.

Intonganya z’ababyeyi zigira ingaruka ku bana harimo no kugwingira ku bakiri bato

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Gashyantare 2023, umunsi wa kabiri w’inama y’Igihugu y’umushyikirano.

Ni mu kiganiro cyibanze ku cyakorwa ngo habeho umuryango ushoboye kandi utekanye.

Dr Nsanzimana Sabin, yagaragaje ko igwingira ry’abana rihangayikishije cyane kandi rizanwa n’amakimbirane yo mu miryango.

Ati “Iyo turebye ko umwana urengeje imyaka ibiri yaragwingiye nta garuriro, uwo mwana abana no kugwingira igihe cyose ahubwo nyuma akazagira n’ikibazo cy’indwara zitandura kurusha abataragwingiye.

Umubiri we uba ushaka gufata ibyo utabonye, ariko ntushobora gukuza ibyo watakaje, hanyuma abo bana bakagira ibibazo bibiri. Bagize ikibazo cyo kugwingira ari bato hanyuma bagize n’ikibazo cyo kurwara indwara zitandura bamaze gukura.”

Dr Sabin Nsanzimana agaragaza ko igwingira riterwa no kutita ku mwana agaburirwa indyo yuzuye zirimo imboga, kumuha amazi adasukuye yamutera inzoka ndetse n’ikibazo cy’umwanda.

Za nzoka yanyweye mu mazi yanduye, ngo zirya na ducye yari yariye.

Yavuze ko intonganya mu miryango ziri kugira uruhare mu igwingira ry’abana bato kandi ritera na zimwe mu ndwara zitandura.

- Advertisement -

Ati “Icya gatatu gitera kugwingira ni ibibazo abana bagira kubera amakimbirane aba hafi yabo. Ubwonko bw’abana ntabwo bwihanganira umuhangayiko (stress).

Iyo mu muryango batongana hejuru y’umwana muto w’uruhinja, ubwonko butanga amakuru ku bindi bice by’umubiri biti ni mwicare ntimukure hano hari ikibazo.”

Yavuze ko iki kibazo cyakozweho ubushakashatsi ko gitera kugwingira.

Avuga ko hatagize igikorwa ngo iki kibazo gikorwe ku muvuduko uri hejuru byasaba imyaka 33 kigihari.

Ubushakashatsi bwa Gatandatu ku buzima n’imibereho by’abaturage, RDHS (Rwanda Demographic and Health Survey) bwakoze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR], bwerekana ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka itanu mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira.

Bwerekana ko muri aba harimo abagera ku 9% bagwingiye ku buryo bukabije, umwe ku ijana agaragaza ibiro bike ugereranyije n’uburebure. Abana bagera ku 8% bari munsi y’ibiro bisabwa ugereranyije n’imyaka bafite naho 6% bafite ibiro byinshi.

Akarere ka Nyamagabe kageze kuri 33.6%, kavuye kuri 51.8% mu gihe aka Nyaruguru kari kuri 39% kavuye kuri 41% naho Nyabihu yo ikaba iri kuri 46% ivuye kuri 59%, Akarere ka Rubavu ko kageze kuri 40.2% kavuye kuri 46%.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW