Kamonyi: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batashye ibikorwaremezo by’icyitegererezo

Abanyamuryango ba FPR INKOTANYI mu Murenge wa Kayumbu mu Karere ka Kamonyi batashye ibikorwa remezo by’icyitegererezo birimo umuhanda wa Kilometero eshanu n’umuyoboro w’amashanyarazi wuzuye utwaye miliyoni 197 y’u Rwanda.
Umuyoboro w’amashanyarazi wuzuye utwaye miliyoni 197 frw 

Byatashywe kuri uyu wa 19 Gashyantare 2023 ubwo bizihizaga imyaka 35 Umuryango RPF Inkotanyi umaze ushinzwe.

Mu byishimo byinshi Abanyamuryango bo mu Tugari twose tugize uyu Murenge, bavuga ko ubu bari ku rugamba rwo kwishakamo ibisubizo.

Aba banyamuryango ba RPF Inkotanyi muri uyu Murenge bavuga ko kwizihiza imyaka 35 uyu Muryango umaze ushinzwe bemeye kuwizihiza babanje gukora umuhanda w’ibitaka ufite ibirometero 5 n’agaciro ka Miliyoni 4 y’uRwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayumbu Minani Jean Paul avuga ko mu bindi abanyamuryango bishimiye harimo n’umuyoboro w’amashanyarazi. Ubuyobozi bwegereje abaturage bose batuye uyu Murenge kuko bari bamaze imyaka itari mikeya batagira umuriro w’amashanyarazi.

Ati “Abanyamuryango kandi bishimira Ikigo Nderabuzima cya Kayumbu bubakiwe, kuko bakoreshaga urugendo rurerure bajya cyangwa bava kwivuza i Muhanga no mu Bitaro bya Remera Rukoma.”

Habumugisha Jean Damascene avuga ko ibyo bagezeho byose muri iyi myaka ishize kugeza uyu munsi, babikesha RPF n ‘Umuyobozi wayo Paul Kagame akaba na Perezida wa Repubulika y’uRwanda.

Ati “Turashima ubutwari bwa RPF kuko niyo yabohoye igihugu n’Abanyarwanda muri rusange.”

Yongeraho ko ikiruta byose ari imbaraga yashyize mu kubanisha abaturage bari barabibwemo urwango n’amacakubiri igihe kinini ubu bose bakaba bageze mu Iterambere.

Chairperson w’Umuryango RPF Inkotanyi  mu Karere ka Kamonyi Niyongira Uzziel wari Umushyitsi mukuru  yibukije abanyamuryango urugendo rukomeye RPF  yanyuzemo ikongera ikarema u Rwanda, ikaruzahura ndetse ikaruhesha  agaciro mu Rwanda no mu mahanga.

- Advertisement -

Ati “Ibimaze gukorwa ni byinshi kandi biratunyuze, kubaka u Rwanda twifuza birakomeje.”

Yasabye abanyamuryango by’umwihariko n’abaturage muri rusange gutera ikirenge mu cya Nyakubahwa Chairperson akaba na Perezida wa Repubulika.

Ati “Akora cyane ngo igihugu gikomeze gutera imbere bityo natwe tugasabwa kumwigiraho byinshi harimo gukora tugamije kwiteza imbere.”

Uyu muyoboro w’amashanyarazi abanyamuryango bishimira, wuzuye utwaye miliyoni 197  y’u Rwanda ukaba ucanira ingo 240.

Muri iyi sabukuru y’imyaka 35 RPF Inkotanyi imaze ishinzwe, abanyamuryango bagabiye Inka 6 bagenzi babo batishoboye, banakira indahiro z’abandi banyamuryango bashyashya.

Umuhanda abanyamuryango bihangiye ufite ibirometero 5
Abanyamuryango ba RPF kandi , bagabiye Inka bagenzi babo 6 batishoye
Abanyamuryango banamuritse umusaruro w’ibyo bejeje
Banahaye abana indyo yuzuye n’amata
Abanyamuryango bafashe akanya bacinya akadiho bishimira ibyagezweho
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Kamonyi