UPDATE – Ibyamenyekanye ku mugabo “wicaga abantu abaciye imitwe” i Kigali

UPDATED:  *Yafashwe amaze kwica abantu 4, ngo yari kuzica abantu 40

Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru umugabo ivuga ko yari afite gahunda yo kwica abantu 40, ariko akaba yemera ko yishe abantu bane abaciye umitwe.

Uyu mugabo yemera ko amaze kwica abantu 4

Hafashimana Usto bita Yussuf ni akomoka mu Karere ka Ngororero, Ikinyamakuru Taarifa.rw dukesha iyi nkuru kivuga ko yaje i Kigali gushaka imibereho, mu mwaka wa 2008, avuga ko yatangiye kwiba mu mwaka wa 2012.

Uyu ukekwaho iki cyaha yabwiye itangazamakuru ko yasangaga umuzamu ku burinzi, asinziriye akamuca umutwe akagenda, cyangwa akiba aho yari arinze.

Avuga ko yari afite umugambi wo kwica abagera kuri 40, ariko akaba yatawe muri yombi amaze kwica abantu bane.

Amakuru avuga ko yigeze gufungwa imyaka ibiri azira ubujura.

Iperereza ry’ibanze ryerekanye ko Hafashimana w’imyaka 34, kwica aciye abantu imitwe aribwo buryo yakoreshaga, mbere yo gutobora inzu z’aho agiye kwiba.

Mu gihe cy’amezi abiri guhera mu Ukuboza 2022, Hafashimana yafashwe amaze kwica abantu bane, barimo babiri yishe aciye imitwe.

Uyu mugabo uba mu Murenge wa Nyamirambo, mu Karere ka Nyarugenge ngo yicaga abantu akoresheje umuhoro.

- Advertisement -

Yerekwa itangazamakuru, uyu mugabo yagize ati: “Nari nzi ko nishe abantu batandatu, ariko bambwiye ko babiri batapfuye. Ni ibyo bandoze kuko abo natemaga nta n’umwe nabaga nzi, cyangwa ngo mbe mfite icyo mfa na we.”

Yussuf avuga ko aho yageraga hose akahasanga umuzamu asinziriye yamutemaga, ariko yasanga adasinziriye agakomeza akagenda.

 

Ni umujura wibisha imodoka, unakorana n’abandi benshi

Hafashimana avuga ko hari abandi bajura benshi bafatanywe na we, ariko ngo akenshi we icyo yakoraga kwari ugutema abazamu basinziriye.

Yabwiye itangazamakuru ko abo bakoranaga mu bujura ari benshi kuko bari bafite imodoka na moto bakoreshaga bajya kwiba cyangwa basahura ibyo bibye bakajya kubigurisha.

Mu kwiba ngo yagendanaga n’abandi ariko yemeye ko mu kwica yabikoraga wenyine.

Ati: “Ndasaba Imana imbabazi.”

Yavuze ko akigera mu buyobozi ari bwo yemenye ko kwica ari icyaha, abisabira Imana n’ubuyobozi bw’igihugu imbabazi.

Abajijwe gahunda yari afite mbere y’uko afatwa, yeruye ko mu mutima we yari azi ko azica abantu 40.

Babiri mu bo yishe yavuze ko imitwe yabo yayijugunye mu mazi, ngo yayitwaye mu gafuka.

Polisi yamufashe agiye kureba uwo bibanaga uba kuri Stade i Nyamirambo.

Hafashimana ni umugabo ufite umugore n’umwana umwe.

Taarifa ivuga ko bamwe mu barokotse ubu bwicanyi bavuga ko yabatemye baryamye ntibamenya uwo ari we kuko yahitaga yiruka.

 

Polisi yatangiye kumushakisha kubera ubwicanyi bw’inkurikirane, kandi bujya gusa

Polisi ivuga ko uyu mugabo yafashwe nyuma y’iperereza ryatangiye gukorwa tariki 28 Ukuboza, 2022 ubwp Polisi yabonaga amakuru ko mu gishanga cya Rwampara, hari umugabo wishwe aciwe umutwe, ndetse nyuma yaho tariki 30 Ukuboza, 2022 nabwo hagaragara abandi bantu batemwe, umwe yaciwe ukuboko, undi atemwa mu maso.

CP Kabera ati “Ari uwatemwe ukuboko, ari uwatemwe mu maso, ni uko bigaragara ko hari umuntu ubiri inyuma w’umwicanyi ruharwa, w’umugome.”

Yavuze ko tariki 15 Mutarama, 2023 mu Murenge wa Rusororo, naho habonetse umuntu wishwe acibwa umutwe Polisi ikavuga ko bifitanye isano na buriya bwicanyi bwa Rwampara.

Tariki 18 Mutarama, 2023 nabwo hishwe undi muntu aciwe umutwe mu Murenge wa Muyumvi, i Rwamagana.

Ati “Iperereza ryarakomeje Polisi ihuza ibimenyetso, ihuza amakuru kugeza afatiwe tariki 03 Gashyantare, 2023, ni amakuru tubona mu buryo bw’iperereza duhabwa n’abantu, guhuza ibimenyetso, guhuza ibivugwa, guhuza abashobora kuba bamuzi, ukagenda kukagera ku mugome nk’uriya.”

Nubwo avuga ko yishe abantu 6, Polisi ivuga ko yishe abantu 4, kuko abandi bantu babiri yari azi ko bapfuye, bo bakomeretse.

Polisi ivuga ko uriya muntu ashyikirizwa inzego zindi zishinzwe gukora iperereza, rigakorwa ryimbitse ubundi agashyikirizwa inkiko.

Kigali: Habonetse umurambo w’umugabo waciwe umutwe

ISOOKO: Taarifa

UMUSEKE.RW