M23 yafashe utundi duce isatira Sake mu ntera ngufi ya Goma

Inyeshyamba z’umutwe wa M23 zambuye bidasubirwaho ingabo za Leta ya Congo agace ka Nturo muri Teritwari ya Masisi, zisatira umujyi wa Sake uri mu birometero 25 uvuye mu Mujyi wa Goma.

M23 irashaka gufata umujyi wa Sake ku bubi na bwiza

Ni nyuma y’imirwano yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa 2 Gashyantare 2023 hagati y’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’inyeshyamba z’umutwe wa M23.

Iminsi ishize ari Ine abaturage bo muri Masisi bataruhuka kumva urusaku rw’imbunda ziremereye nyuma y’uko Ingabo za Congo ziyemeje kwambura M23 umujyi muto wa Kitshanga n’ibiturage byo mu nkengero zawo.

Ni misiyo ikomeje kubera ingorabahizi FARDC, Wagner, FDLR n’indi mitwe bafatanyije kuko uko bagabye igitero batsindwa, bakamburwa utundi duce.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 2 Mutarama 2023, umutwe wa M23 wafashe ahahoze inkambi i Kilorirwe n’umusozi wa Gitcwa ku Nturo nyuma y’uko abo ku ruhande rwa Leta birutse bagahunga.

Nyuma yo gufata ku Nturo abo muri M23 bakiranwe urugwiro muri aka gace bafitemo abavandimwe n’inshuti.

Umwe mu batuye ku Nturo yabwiye UMUSEKE ko urusaku rw’imbunda rwatanze agahenge muri ibyo bice.

Yagize ati ” Ingabo za Leta zirutse, ubu turikumwe n’Intare za Sarambwe, umuhanda urera cyane.”

Kuva ku Nturo ugera mu Mujyi wa sake ni urugendo rw’igice cy’isaha ku muntu uri kuri moto, bivuze ngo mu gihe M23 yafata uduce twa Kabati, Kingi na Kimoka yarara muri uyu Mujyi ihanze amaso cyane.

- Advertisement -

Hari umuturage uri ahitwa mu Ruvunda wabwiye UMUSEKE ko izi nyeshyamba zishobora kurara i Bihambwe na Mushaki kuko nta ngabo zo kubahagarika.

Yagize ati “Biroroshye cyane n’ubu baje barara Bihambwe, hariya niwo mutima wa Masisi, naho ni nk’iminota 30.”

Hari amakuru avuga ko hari abasirikare babiri bakuru bo ku rwego rwa Lt Col batorotse igisirikare cya Congo bakiyunga ku mutwe wa M23.

Amakuru avuga ko Lt Col Frank Kavujobwa na Lt Col Bahati Gahizi kuri uyu wa 1 Gashyantare 2023 bavuye i Goma bajya kwiyunga kuri M23.

Lt Col Bahati Gahizi asanzwe ari murumuna wa Gen Innocent Gahizi wabaye Umuyobozi wungirije w’Akarere ka 34 muri FARDC akaba n’umwe mu barwanyi bakuru ba CNDP ya Gen Laurent Nkunda yaje kuvamo umutwe wa M23.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW