Nshimiye Joseph yasabiwe gufungwa by’agateganyo

Nyuma yo kuburana ku ifungwa n’ifungurwa by’agatenyo, Nshimiye Joseph na Barandinduka Serge, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, rwategetse ko bafungwa iminsi 30 by’agatenyo kubera ibyaha bakurikinyweho.

Nshimiye Joseph yasabiwe gufungwa iminsi 30

Iki cyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, cyasomwe ku wa Gatanu tariki 3 Gashyantare 2023 nyuma y’uko aba bombi bari babanje kuburana ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.

Mu iburanisha ryaherukaga kuba,  Ubushinjacyaha bwavuze ko Nshimiye Joseph na mugenzi we, Barahinduka Serge bashishikarije abaturage gushora imari mu bikorwa bari bise ubucuruzi bwunguka ariko mu cyasaga nk’urusimbi ariko izo nyungu bababwiraga ntibazibone.

Aba bombi ngo basabaga abaturage gushora amafaranga baguze robot mu buryo bw’ikoranabuhanga kugira ngo ijye yungukira buri muntu nibura 2.5% by’ayo yashoye buri munsi.

Mu kwiregura, Nshimiye Joseph yavuze ko iby’ubwo bucuruzi na we yabibwiwe na Barahinduka Serge agashoramo amafaranga kandi mu ntangiriro z’ubwo bucuruzi yungukaga.

Nshimiye yavuze ko nyuma y’amezi atageze muri atatu bakora neza, haje kuzamo ikibazo bituma ibikorwa byabo bihagarikwa ari na bwo abantu bahise bajya kumurega kandi na we yarashoyemo amafaranga ye.

Nshimiye yari yabwiye Urukiko ko atakabaye akurikiranwaho ubwambuzi kuko nta muntu yigeze ashuka cyangwa ngo amwambure amafaranga ye.

Barahinduka Serge we yaburanye yemera ko koko bari bafite ikigo cyitwa Gold Panning A.I [Artificial Intergency], gikodesha robots mu buryo bw’ikoranabuhanga uwayikodesheje ikajya imwungukira ariko ari icy’abanyamahanga atari icye.

Uyu yahakanye ko yigeze agira uwo ashuka cyangwa yigeze yambura kuko yagaragaza ko buri wese ibyo yakoraga yabikoraga yabanje kubitekerezaho kugira ngo azane amafaranga ye.

- Advertisement -

Barahinduka yavuze ko n’ubwo ari we wabanje gukorana n’iki kigo mu Rwanda, ariko atari we nyiracyo kandi ko n’ubwo bimaze kugenda nabi yarezwe hari ababanje kunguka.

Nyuma yo gusuzuma uko aba bombi bireguye ku byo bashinjwaga n’Ubushinjacyaha, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko bombi bafite impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyaha, bityo bagomba gufungwa iminsi 30 by’agateganyo kugira ngo batazatoroka Ubutabera.

Ubwo batangaga ikirego, ababuriye amafaranga muri Gold Panning, bari bavuzemo na Ntambara Pierre Céléstin wiyise Billy ariko kugeza ubu we ntaratangira kuburana ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.

Nshimiye Joseph na Barandinduka Serge basabiwe kuba bafunzwe iminsi 30 by’agatenyo kugira ngo batazatoroka Ubutabera

UMUSEKE.RW