Nyakabanda: Intore zasoje Urugerero zasabwe gusigasira ibyagezweho

Ubwo hasozwaga Urugerero rw’Intore z’Inkomezabigwi mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge, abarisoje basabwe guha Igihugu imbaraga bagasigasira ibyagezweho.

Mu Murenge wa Nyakabanda hasojwe Urugerero rw’Inkomezabigwi

Ni umuhango wabaye ku wa Gatanu tariki 24 Gashyantare 2023, ubera mu busitani bw’Umurenge wa Nyakabanda. Abatuye muri uyu Murenge bari bawitabiriye, cyane ko wari umuhango ufite igisobanuro cyagutse.

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yari Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Umurenge. Intore zahawe impanuro z’uko zikwiye kwitwara mu masibo ziturukamo kugira ngo zizatere ishema Igihugu.

Mu mpanuro zahawe, harimo kwibutswa kubungabunga Ubusugire bw’Igihugu no gukomeza gucunga neza ibyagezweho, cyane ko izi Ntore ari zo Rwanda rw’Ejo.

Hatanzwe ibiganiro bitandukanye byigenjemo amateka yaranze Igihugu cy’u Rwanda, hagamijwe kuyabwira Urubyiruko rwasoje Urugerero rw’Inkomezabigwi Icyiciro cya 10.

Mu gusoza ku mugaragaro uyu muhango, Intore, Ubuyobozi ndetse n’abaturage bitabiriye, basangiye Intango yari yateguwe mu gushimangira Igihango bagiranye n’Igihugu.

Bagiriwe inama yo gusigasira ibyagezweho
Habayeho gusangira Intango
Hatanzwe impanuro ku Ntore zasoje Urugerero
Basomye ku ntango

UMUSEKE.RW