Nyamasheke: Bategetswe kurandura imboga bagatera ibyatsi bya Pasiparumu

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN

Abatuye mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko babuze ayo bacira n’ayo bamira nyuma yo gutegekwa n’ubuyobozi kurandura imboga bagatera ibyatsi bya pasiparumu.

Barasaba kwemererwa guhinga imboga no guhabwa amashanyarazi

Umudugudu w’Icyitegererezo wa Bushekeri  ugizwe n’imiryango 171 uherereye mu Kagari ka Nyarusange mu Murenge wa Bushekeri watujwemo abasenyewe n’ibiza byabaye mu 2021.

Abatuye uyu Mudugudu bavuga ko bugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo birimo ibyo baterwa n’ubuyobozi busa nk’ubwabatereranye.

Babwiye UMUSEKE ko usibye gutinya kwibasirwa n’ibiza kuko aho batujwe badatekanye, bugarijwe n’imirire mibi ituruka ku byemezo by’abayobozi.

Bavuga ko ubuyobozi bwabategetse guhinga ibyatsi bya pasiparumu bigasimbura imboga zari zibafatiye runini.

Ngayabaseka Paul yagize ati ” Batubwiye ko tugomba gutera pasiparumu imboga tukazirandura, icyo twifuza batureka tugatera imboga zikadutungira abana natwe zikadutunga.”

Uwitwa Nyirahabimana Jeanette yabwiye UMUSEKE ko abayobozi baturutse ku Murenge wa Bushekeri aribo batanze aya mategeko.

Ati “Bari ku turanduza imboga ngo dutere pasiparumu zonyine hose, tukibaza niba abana batazarwara bwaki.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie ahakana ibyo kubuza abaturage guhinga imboga.

- Advertisement -

Avuga ko Umudugudu wa Bushekeri watujwemo abasenyewe n’ibiza ufite ubutaka bworoshye ariyo mpamvu basabye abaturage gusigasira imikingo no gutera pasiparumu.

Yagize ati “Nta muyobozi wigeze ababuza guhinga imboga icyo twabasabye ni ugushyigikira imikingo, twifuzaga ko buri mukingo w’inzu waterwaho ibyatsi bigaburirwa amatungo, nibyo turi gukora n’abaturage.”

Meya Mukamasabo avuga ko atari ibyatsi bya pasiparumu bizahaterwa gusa ko bateganya no kuhashyira imifuka, ikaba yashyirwamo ibitaka bigaterwaho inshinge mu rwego rwo gusigasira imikingo ngo itagwira amazu.

Yasabye abaturage guhinga imboga no kwibuka ko Akarere kabo gafite ubutaka bworoshye ko ingamba zo kurwanya isuri zigomba kubahirizwa.

Umudugudu w’Icyitegererezo wa Bushekeri wuzuye mu 2022 utwaye miliyoni 680 Frw, abawutuye basaba ko bahabwa n’amashanyarazi kuko bari mu kizima.

MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW i Nyamasheke