Umusore yananiwe kuvuga izina ry’umugeni, ndetse agwa hasi ubukwe buba buhagaze

Nyanza: Abageni bari mu Kiliziya Padiri ari kubasezeranya, ubukwe bwabo bwahagaze akanya bitunguranye biturutse kuri umwe mu basore wasezeranaga wikubise hasi ari imbere ya Altar.

Kiliziya Gatolika paruwasi ya Nyanza niho ubukwe bwabereye

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 18 Gashyantare, 2023 nibwo ibi byabaye.

Imiryango y’abageni bombi (umuhungu n’umukobwa) bari muri Kiliziya Gatolika paruwasi ya Nyanza yitiriwe Kristo Umwami iherereye mu murenge wa Busasamana.

Padiri ari gusezeranya ubukwe bubiri hageze igihe abageni (abakobwa) bahana ibiganza n’abagabo babo (abakwe), imihango yo gusezeranya irimbanyije, umwe mu basore yaje kugwa.

Umusore (umukwe) ari kuvuga ngo “Njyewe” ageze aho avuga izina ry’umugeni we biranga.

Bamwe mu bari mu Kiliziya bagizengo izina ry’umugore we araryibagiwe, hashize umwanya muto atangira kunaga amaboko ari nako acira inkonda aba yikubise hasi nk’uko abahaye amakuru UMUSEKE babivuze.

Umukwe akimara kugwa bamwe mu Bakristo bahise baza bateramuterura (umuhungu) bamujyana muri shaperi (Chapelle) maze n’umukobwa (umugeni) we aramukurikira.

Padiri yahise akomeza gusezeranya abandi bageni, naho bariya isakaramentu ryo gushyingirwa bariho bahabwa rihita rihagarara.

UMUSEKE wagiye ku Kiliziya uganira na se w’umusore wikubise hasi, avuga ko akeka ko yarozwe n’abo mu muryango wabo.

- Advertisement -

Ati “Hari abantu babiri duhanye imbibi z’isambu bari bamaze nk’imyaka 16 tutababona, baje baradusuhuza kandi dusanzwe dufitanye amakimbirane maze baratubwira ngo twumvise ko umuhungu wanyu azakora ubukwe twari tuje kureba kugwa kwe! Rero nibyo bamuterereje.”

Nyuma Padiri amaze gusezeranya abandi yagiye muri Chapelle abona umusore wari wikubise hasi yongeye gutora agatege ahamara umwanya muto abageni bahita basohoka, maze Abakristo bari mu Kiliziya bakoma amashyi yewe banavuza impundu.

Abo mu muryango w’uriya musore bavuze ko icyo gihe, Padiri ari muri Chapelle yabahereyeyo isakaramuntu ryo gushyingirwa.

Gusa, abandi basigaye mu rujijo bakeka ko umusore yaguye kubera umunaniro, abandi bavuga ko ibyo bitashoboka ko umuntu ananirwa ngo agwe acire inkonda.

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza