Rubavu: Polisi yarashe mu cyico umusore ukekwaho ubujura

Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu yarashe umusore ukekwaho ubujura isasu rimwe mu mutwe ahasiga ubuzima.

Uyu musore utaramenyekana imyirondoro yarasiwe mu Mudugudu wa Nyaburanga, Akagari ka Nengo mu Murenge wa Gisenyi.

Yarashwe nyuma y’uko we na mugenzi we bateze uwitwa Byiringiro Dany bamwambura Telefone ngendanwa.

Uyu Byiringiro yagundaguranye n’ukekwaho ubujura abifashijwemo n’abaturage bahuruye baje gutabara.

Abari aho byabereye bavuga ko ubwo Polisi yageraga ahafatiwe ukekwaho ubujura yari afite icyuma yanakebye urutoki rwa Byiringiro.

Yarashwe urusasu rwo mu cyico ubwo yageragezaga gutera icyuma abarimo Tubanambazi Eric na Gasana Anastase bari bamubujije gucika.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yamereye UMUSEKE ko uwo musore yarashwe.

Yagize ati “Inzego z’umutekano iyo zirashe umuntu, zikamurasira aho ngaho ni raporo nanjye bampa, ikiba gisigaye Umuvugizi wa Polisi ahita abikubwira neza.”

UMUSEKE wagerageje kuvugana n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera kuri telefone ntibyadukundira.

Abaturage bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko babangamiwe n’abajura, basaba Polisi ko yakora umukwabu wo guhiga abandi basigaye bakora urugomo.

Mu batungwa urutoki cyane harimo itsinda ry’abiyita Abuzukuru ba Shitani bayogoje abaturage, basanga abantu mu rugo bakabatema cyangwa bakabazirika bagasahura ibiri mu nzu.

- Advertisement -

Umurambo w’ukekwaho ubujura bivugwa ko aherutse muri Transit Center wahise ujyanwa mu bitaro bya Gisenyi.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW