Ruhango: Abantu 10 bakekwaho gutema abaturage bamaze gufatwa

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu Gasana Alfred avuga ko hari abantu 10 mu bakekwa  kuzengereza abaturage bafashwe bakaba bamaze gushyikirizwa Ubutabera.
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu Gasana Alfred yemeje ifatwa ry’abo bantu
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu Gasana Alfred  yabibwiye Itangazamakuru mu mpera z’iki cyumweru gishize, ubwo yasuraga Akarere ka Ruhango.

Minisitiri Gasana avuga ko mu bihe bishize hagiye humvikana amakuru y’abantu bitwaje intwaro gakondo batema bakanambura abaturage mu Mirenge itandukanye y’aka Karere.

Avuga ko abantu 10 bigize ibihazi aribo bamaze gufatwa,  dosiye zabo zikaba ziri i mu maboko y’Ubushinjacyaha.

Ati “Ibibazo by’umutekano mukeya w’abantu batema bakanambura abaturage byagaragaye ahitwa ku Buhanda mu Murenge wa Kabagari , no mu Mirenge wa Byimana cyane mu mezi  atandukanye.”

Gasana yavuze ko ababikoraga bagera ku bantu 10 bose bafashwe kandi muri raporo bafite yemeza ko ari agatsiko kamwe kabikoraga.

Ati “Habayeho ikibazo cyo kutabishyira mu Itangazamakuru icyo gihe bafatwa, bituma abaturage bakomeza gutekereza ko abo bantu batarafatwa.”

Minisitiri yakomoje no kuri bamwe  mu rubyiruko badakora kandi bagomba kubaho, birirwa mu dusanteri (Centre) bashakisha abo bambura bakoresheje imbaraga z’umubiri baba bafite.

Ati “Abo bantu nibo bakunze kugaragara mu bikorwa bibi bihungabanya Umutekano w’abaturage.”

Cyakora avuga ko iyo abo bantu bigishijwe bagafashwa gutekereza, bahinduka bakajya ku murongo, yavuze ko ikiba kibura ari ukubegera no kubaganiriza.

- Advertisement -

Gasana avuga ko icyaha kibi ari ugushakira igisubizo mu bujura.

Ubwo Ubuyobozi bwagaragarizaga Inzego zitandukanye  zari zabasuye ishusho y’Akarere, ntibemereye Itangazamakuru ko ribikurikirana, gusa hashize iminsi muri aka Karere humvikana abantu batemye bakanambura abaturage ibyabo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, kuri iki kibazo cy’umutekano mukeya uhavugwa, bukunze kubwira Itangazamakuru ko nta mwihariko kuko n’ahandi humvikana abantu bafite  urugomo kimwe no mu Ruhango.

Nta cyumweru gishobora kurangira mu Mirenge itandukanye yo muri aka Karere hatabonetse umuntu cyangwa abantu batemye bakanambura abaturage.

Minisitiri Musabyimana Jean Claude na mugenzi we w’Umutekano hamwe n’izindi nzego ubwo basuraga Akarere ka Ruhango
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW mu Ruhango