Rutsiro: Umwana w’imyaka 7 yarohamye

Mu ijoro ryo ku Cyumweru mu murenge wa Gihango, umwana wari kumwe na mugenzi we bagiye gutembera, yarohamye mu mugezi wa Muyange umena mu kiyaga cya Kivu, aburirwa irengero.

Rutsiro ni mu ibara ritukura

Byabereye mu kagari ka Mataba, mu Mudugudu wa Muyange, ku itariki 12 Gashyantare 2023 mu masaha ashyira saa tatu z’ijoro ubwo bariya bana bari batashye.

Amakuru avuga ko uwo mwana witwa Niyokwizera Elsa yari kumwe na mugenzi we witwa Tuyisenge Valens w’imyama 13, bagiye gutembera mu isantere yitwa Duterimbere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mataba, Muziranenge Jacque yemeje aya makuru, avuga ko ibikorwa byo kumushakisha bikomeje.

Yagize ati “Bwije nka saa tatu barimo gutaha, mu gihe bari kwambuka umugezi, abana bakunda ibintu byo gusimbuka, hari ikiraro kirekire gihari, yasimbutse agwamo. Umugezi uhita umutwara kuko wari wuzuye.”

Yakomeje agira ati “Dukeka ko umugezi wamukomezanye mu Kivu. Niyo mpamvu twavuze ngo reka dutegereze turebe, turacyamushakisha.”

Uyu muyobozi yihanganishije umuryango w’uyu mwana. Ubuyobozi ndetse n’abaturage bakomeje ibikorwa byo  kumushakisha.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW