Tshisekedi yakoresheje imvugo iremereye kuri General uyoboye ingabo za EAC (VIDEO)

Mu gihe inama y’i Bujumbura yari isoje imirimo yayo kuwa Gatandatu, Perezida Felix Tshisekedi yafashwe amashusho akoresha imvugo iremereye kuri General Jeff Nyagah, ukuriye ingabo za EAC ziri muri Congo.

Perezida Felix Tshisekedi abwirana umujinya Gen Nyagah wo muri Kenya ukuriye ingabo za EAC, nubwo hari na Perezida William Ruto

Perezida Tshisekedi yumvikana agira ati: “Ntimugashyigikire M23. Birababaje ko abaturage babarakariye, mwaje kudufasha ntabwo mwaje kugira ngo mugire ibibazo.”

Muri ayo mashusho y’umwanya muto, Perezida Tshisekedi akomeza agira ati “Ibyo rero mubyiteho muvugane n’abaturage.”

Imyanzuro y’inama y’Abakuru b’Ibuhugu yabaye kuri uyu wa Gatandatu i Bujumbura, yasabye Congo kwemerera n’izindi ngabo zirimo iza Uganda na Sudan y’Epfo kujya ku butaka bwayo mu bikorwa byo gufasha kugarura amahoro.

Ku kibuga ariko ntibyoroshye, kuri iki cyumweru mu duce tumwe tw’umujyi wa Goma urubyiruko rwigabije imihanda rusaba ingabo z’ibihugu by’akarere (EACRF), zoherejweyo kuvu ku butaka bwabo kuko ngo zitarwanya umutwe wa M23.

Iyi myigaragambyo yatangiye ku wa Gatanu, iba ku wa Gatandatu, inakomeza uyu munsi.

BBC Gahuza ivuga ko bamwe mu bagize sosiyete sivile i Goma basabye abaturage guhagarika ibikorwa byose, kuri uyu wa Mbere uje bakajya mu myigaragambyo, nubwo abandi basaba ko iyo myigaragambyo itazitabirwa.

Aimé Patrick Mungano utuye mu gace ka Majengo i Goma yabwiye BBC ati: “Uyu munsi nabwo urubyiruko rwafunze imihanda hano. Ariko ntibyari bikaze nk’ejo [kuwa Gatandatu]. Aba banyakenya (nibo biganje mu ngabo za EAC) nibakore icyabazanye cyangwa batahe.”

- Advertisement -

Iyi weekend yaranzwe n’agahenge nyuma y’imirwano yari imaze iminsi itanu, aho umutwe wa M23 uvugwa hafi y’agace ka Sake iri muri 25Km mu burengerazuba bwa Goma.

Imyanzuro mikuru y’inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC i Bujumbura

UMUSEKE.RW