Uyu Muyobozi akavuga ko iyi ntego bazayigeraho bakoresheje ikoranabuhanga mu bakora ubucukuzi kubera ko hari umusaruro munini watwarwaga n’amazi mu gihe cyo kuyungurura.
Ati “Mbere wasangaga abantu bacukuza amasuka, amapiki n’ibindi bikoresho gakondo bisanzwe, mu gucukura mine, byagera igihe cyo kuyungurura bagatakaza byinshi.”
Twagirashema yavuze ko mu buryo bwakoreshwaga, abacukuzi basigaranaga 30% by’umusaruro, ugasanga iyindi 70% yatwawe n’amazi bayungururishaga.
Ati “Ubu twifuza ko abacukuzi bafashwa kubona ibikoresho by’ikoranabuhanga kugira ngo uwo musaruro udakomeza kubacika.”
Perezida w’Ishyirahamwe ry’abacukuzi mu Ntara y’Amajyepfo Kinyogote Emmanuel avuga ko RMB yagombye kubafasha kubona amakuru y’umusaruro w’amabuye y’agaciro, buri Ntara yohereza ku isoko kuko aribyo bituma abakora uyu mwuga barushaho kuwukunda no gukora barushanwa.
Kinyogote yasabye Ubuyobozi bwa RMB gufasha abashaka gucukura amabuye y’agaciro kubona ibyangombwa mu buryo butabagoye.
Ati “Mugiye mutumenyesha umusaruro w’amabuye y’agaciro buri Ntara yohereza ku isoko byadufasha gukora dushyizemo ingufu.”
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yavuze ko amafaranga menshi ava muri iyi Ntara aturuka mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciiro kubera ko mu Turere 8 two muri iyo Ntara, hafi ya twose tubonekamo amabuye y’agaciro.
- Advertisement -
Gusa Kayitesi avuga ko bafite imbogamizi ya bamwe babukoramo batabifitiye ibyangombwa bibemerera gucukura.
Ati “Usibye gucukura hakoreshejwe ikoranabuhanga, twifuza ko ikibazo cy’abacukuzi bakora muri ubu buryo babicikaho.”
Abari muri ibi biganiro bahawe ijambo, bagarukaga ku mpushya RMB itinda gutanga bigatiza umurindi abahebyi bacukura bagateza umutekano mukeya kuko hari n’abagwa mu birombe kubera iyo mpamvu.
Mu bantu 27 bagwiriwe n’ibirombe mu Ntara y’Amajyepfo, abagera kuri 19 muri bo bagwiriwe n’ibirombe byo mu Karere ka Muhanga abandi 9 barakomereka bikabije.
Cyakora Akarere ka Kamonyi niko gafite umubare munini w’ibirombe bitarimo abacukuzi bafite ibyangombwa byemewe kuko gafite ibigera kuri 6.
U Rwanda rufite inganda 4 zitunganya amabuye y’agaciro atandukanye arimo Colta, Gasegereti, Zahabu n’ifeza ndetse n’amabuye y’amabengeza avamo imikufi ihenze.