Umubano nusagambe hagati y’u Rwanda n’u Burundi, haje izindi ntumwa

Ku Mupaka w’Akanyaru, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi yakiriye intumwa z’u Burundi ziririmo ba Guverineri b’Intara za Kayanza na Ngozi.

Intumwa z’u Burundi ubwo zari zigeze ku mupaka w’Akanyuru uhuza u Rwanda n’icyo gihugu

Ni urugendo rugamije gutsura umubano w’ibihugu byombi ugenda uzahuka, rukaba rwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Gashyantare 2023.

Aba bayobozi bagiye kuganira ku bufatanye mu mutekano, ubukungu, imiyoborere, ubuhahirane n’imibereho myiza y’abaturage.

Uru rugendo rubaye mu gihe muri Mutarama umwaka ushize nabwo intumwa z’u Burundi zakiriwe na Perezida Kagame mu biro bye.

Icyo gihe ibiro by’umukuru w’Igihugu byatangaje ko izo ntumwa zari ziyobowe na Minisitiri w’u Burundi ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco na Siporo, Ambasaderi Ezéchiel Nibigira, wari uzanye ubutumwa bwa Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.

Ibiganiro byahuje izo ntumwa z’u Burundi na Perezida Kagame byibanze ku guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

Guverineri Alice Kayitesi asuhuzanya na Guverineri w’Intara ya Ngozi

 

Urugendo rwa Perezida Kagame iBujumbura …

Izi ntumwa zije  mu Rwanda hashize igihe gito Perezida Kagame avuye mu Burundi, aho yari yitabiriye inama y’Abakuru b’ibihugu yiga ku kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.

- Advertisement -

Nyuma y’iyo nama abakuru b’ibihugu byombi barahuye, bagirana Ibiganiro bigamije kurushaho kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ni nyuma y’imyaka isaga irindwi Umukuru w’Igihugu cy’uRwanda atagera muri icyo gihugu.

Perezida Kagame yaherukaga muri iki gihugu mu 2013, ubwo yajyaga kwifatanya n’aba baturanyi mu muhango wo kwizihiza Umunsi w’Ubwigenge.

 

Umucyo ku mubano w’ibihugu byombi…

Ubwo Perezida Kagame yakiraga Intumwa z’uBurundi mu biro bye, byasobanuye byinshi kukuzahuka ku mubano w’ibihugu.

Mu kiganiro na BBC, Umuvugizi wungirije wa Leta y’u Rwanda, Mukuralinda Alain, yatangaje ko ari ikimenyetso cyiza cyo gusubiza ibintu mu buryo.

Yagize ati “Ni urugendo twakiriye neza. Nubwo haba harabaye akabazo, ntazibana zidakomanya amahembe. Ikingenzi ni uko imiyoboro guhera ku rwego rwo hasi kugera ku rwo hejuru ifunguye, abantu bakaba babasha kuganira. Abantu iyo babasha kuganira naho haba barabaye akabazo kageraho kagakemuka, kakabonerwa umuti.”

Mukuralinda avuga ko isano riri hagati y’Abanyarwanda n’abarundi rikomeye bityo ko ukubatandukanya byagorana.

Umubano w’u Burundi n’u Rwanda wabaye mubi ubwo mu 2015, muri icyo gihugu hageragezwaga guhirika ubutegetsi.

UBurundi bwashinjaga u Rwanda gushyigikira abarwanya Leta y’iki gihugu, mu gihe u Rwanda narwo rwavugaga ko abayobozi b’iki gihugu cy’igituranyi bakorana n’umutwe wa FDLR wiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuva Perezida Ndayishimiye yajya ku butegetsi, yagaragaje ubushake bwo kugarura umwuka mwiza n’u Rwanda.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW