Umuganga akaba n’umunyamakuru wa Isango Star yambitswe impeta

Umurungi Hilson Rosine usanzwe ari umuganga ubifatanya n’umwuga w’itangazamakuru, yambitswe impeta n’umukunzi we, Ndayishimiye Fiston, wamusabye kuzamubera umugore w’isezerano.

Umurungi Hilson Rosine yambitswe impeta na Ndayishimiye Fiston bamaze igihe bakundana

Nyuma yo kumara igihe kirenga imyaka ine bakundana, Ndayishimiye Fiston utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye umukunzi we, Umurungi Hilson Rosine ko yamwemerera kuzamubera umugore.

Ibi yabimusabye akoresheje ikimenyetso cyo kumwambika, mu muhango wabereye mu Mujyi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gashyantare 2023.

Biteganyijwe ko aba bombi bazasezerana imbere y’amategeko, ku wa Kane tariki 9 Gashyantare 2023 mu Murenge wa Muhima, ubukwe bwo buteganyijwe kuba muri Kanama uyu mwaka.

Umurungi asanzwe ari umunyamakuru wa Isango Star TV mu kiganiro ‘Ubuzima Buzima’ ariko akabifatanya n’umwuga wo kuvura mu bitaro bya Muhima.

Bahoberanye karahava
Ndayishimiye yahise asoma umukunzi we nk’ikimenyetso cyo kumushimira ko amwereye kuzamubera umugore
Umurungi yishimiye iyi ntambwe yateye

UMUSEKE.RW