Umukecuru wandikiye Perezida akarengane ke, yaburaniye i Nyanza aregwa inyandiko za Gacaca

Urugereko rw’Urukiko Rukuru rukurikirana ibyaha ndengamipaka rwaburanishije urubanza rw’ubujurire, Ubushinjacyaha buregamo umukecuru witwa Nkundabanyanga Eugenie, rufitanye isano n’inyandiko zo mu Nkiko Gacaca.

Nkundabanyanga Eugenie, avuga ko hari abashatse kumwambura imitungo ye mu buriganya

Ku wa Kane tariki 02 Gashyantare, 2023 nibwo ruriya rubanza rwabereye mu Karere ka Nyanza.

Ubushinjacyaha burega umukecuru witwa Nkundabanyanga Eugenie busaba Urukiko kwandika icyemezo cy’urukiko Gacaca cyaburiwe irengero. [Uyu mukecuru yari yakatiwe imyaka 30 mu cyemezo cya Gacaca ariko nta mutangabuhamya wamushinjaga, yafunzwe igihe gito ararekurwa]

Mu iburanisha, Ubushinjacyaha bwagarutse ku bijyanye n’amazina y’uyu mukecuru yagiye agarukwaho no mu manza zitandukanye zabanje, aho hamwe yitwaga Nkundabanyanga ahandi Nyirankundabanyanga.

Nubwo imanza zabanje zari zaragarutse kuri iki kibazo, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko uwaburanishwaga icyo gihe ari Nyirankundabanyanga, bityo bugasaba ko urukiko rwakurikirana Nkundabanyanga.

Ababuranira umukecuru Eugenie basabye urukiko kutakira ikirego cy’Ubushijacyaha, kuko ibijyanye n’amazina inkiko zabifasheho ibyemezo kandi n’Ubushinjacyaha bukaba bwari bwariyambuye ububasha bwo gukurikirana Nkundabanyanga mu rubanza rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, mu mwaka wa 2022, bityo bakaba batumva impamvu Ubushinjacyaha bwongeye gutanga ikirego.

Mu iburanisha ryamaze hafi isaha n’igice, ababuranira Nkundabanyanga ari bo Me Benoit KANYABITABO na Me Justin NTWARI batinze ku ngingo yo kwerekana ko Ubushinjacyaha bwazanye ikirego gishya, gitandukanye n’icyo baregeye Urukiko.

Ubushinjacyaha bwo bwerekana ko hari itandukaniro hagati ya Nkundabanyanga na Nyirankundabanyanga (Ibi ariko bikaba bitaboneka mu myanzuro yashyikirijwe urukiko).

Nyuma yo kumva impande zombi, Perezida w’iburanisha yavuze ko urubanza ruzasomwa ku italiki ya 23/02/2023.

- Advertisement -

Uru rubanza rwatangiye mu mwaka wa 2017, rwagiye ruvugwaho cyane biturutse kuri uyu mukecuru wandikiye Perezida wa Repubulika asaba kurenganurwa.

Ibaruwa ye, ivuga ko ibyaha akurikiranyweho byahimbwe n’uwitwa Charles KARANGWA afatanyije na Mbarushimana Jean Pierre kugira ngo bamunyage ubutaka bwe.

Amakuru UMUSEKE ufite ni uko Jean Pierre MBARUSHIMANA yatawe muri yombi ku italiki ya 31/01/2023.

Uyu Jean Pierre MBARUSHIMANA bivugwa ko ari we wari wariyandikishijeho ubutaka bwa Eugenie NKUNDABANYANGA mu buryo bw’uburiganya hakoreshejwe inyandiko mpimbano.

Binyuze ku butumwa bugufi, Umuvugizi wa RIB Dr Thierry MURANGIRA yemeje itabwa muri yombi rya Jean Pierre MBARUSHIMANA.

Ku wa Kane nibwo Nkundabanyanga yaburaniye i Nyanza

 

IBARUWA Nkundabanyanga Eugenie YANDIKIYE UMUKURU W’IGIHUGU

UMUSEKE.RW