Umunyamategeko yahagaritse kunganira Chantal ukekwaho kwica Akeza Elsie

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Akeza Elsie yasanzwe mu kidomoro kinini cyuzuye amazi yapfuye

Mu rubanza ruregwamo Mukazabarushimana Marie Chantal ukurikiranyweho kwica umwana w’imyaka itanu witwa Akeza Elsie Rutiyomba witabye Imana bikababaza benshi, umunyamategeko wunganiraga uregwa, yavuze ko atakomeza kumuburanira.

Akeza Elsie yasanzwe mu kidomoro kinini cyuzuye amazi yapfuye

Urupfu rw’uyu mwana Akeza Elsie Rutiyomba rwavuzweho cyane mu ntangiro z’umwaka ushize wa 2022, ubwo yitabaga Imana bivugwa ko bamusanze mu kidomoro cy’amazi, ariko bikaza gukekwa ko yishwe na mukase akamushyiramo ashaka gusibanganya ibimenyetso.

Uyu mwana Akeza Elsie yababaje abatari bacye barimo abari bamuzi n’abatari bamuzi, kubera impano yari afite yo gusubiramo indirimbo z’abahanzi, by’umwihariko umuhanzi Meddy wanagaragaje agahinda yatewe n’urupfu rwe.

Mukazabarushimana Marie Chantal akaba mukase w’uyu mwana, yahise atabwa muri yombi akekwaho kugira uruhare muri uru rupfu rw’uyu mwana.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishje urubanza rw’ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, rwaje gusoma icyemezo cyarwo tariki 02 Gashyantare 2022, rwemeza ko ibyagezweho mu iperereza bigize impamvu zikomeye zituma Mukanzabarushimana Marie Chantal, akekwaho gukora iki cyaha, rwemeza ko aburana afunze by’agateganyo.

Umwaka urashize, uyu Mukanzabarushimana akiburana mu mizi kuri iki cyaha akekwaho ndetse urubanza rwe rukaba rwagombaga gukomeza kuri uyu wa Kane tariki 09 Gashyantare 2023.

Ni urubanza rwagombaga gukomereza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge aho uregwa yari akurikiranye iburanisha hifashishijwe ikoranabuhanga ari aho afungiye, gusa ntiryabaye kuko umunyamategeko umwunganira, yavuze ko atagishaka gukomeza uru rubanza.

Ubwo yasobanuraga impamvu ituma atakomeza kuburanira uregwa, uyu munyamategeko yavuze ko umukiliya we hari ibyo atubahirije biri mu masezerano bagiranye, gusa yirinda kubijyamo mu mizi.

Urukiko rwabajije uregwa niba yiteguye kuburana atunganiwe, avuga ko atabyiteguye, ndetse binashyigikirwa n’Ubushinjacyaha baburana, bwavuze ko uregwa afite uburenganzira yemererwa n’itegeko bwo kuburana yunganiwe, bityo ko mu gihe adafite umunyamategeko, urubanza rwasubikwa.

- Advertisement -

Umucamanza yahise asubika urubanza, arushyira tariki 18 Mata, 2023.

 

Imigendekere y’iburanisha ku ifunga ry’agateganyo

Mu iburanisha ku ifungwa ry’agateganyo ryabaye tariki 27 Mutarama 2022, Ubushinjacyaha bwagiye bugaruka ku byari byaragezweho mu iperereza, bugaragaza ko byarinbigize impamvu zikomeye zatumaga Mukanzabarushimana akekwaho kwica uriya mwana.

Bwagarutse ku buhamya bw’abatangabuhamya baturanye n’urugo rwapfiriyemo Akeza Elsie Rutiyomba, bavuze ko uyu mubyeyi yatumye umukozi wo mu rugo ahantu kure agamije gushyira mu bikorwa umugambi we.

Bwavuze ko uregwa yatumye umukozi amagi y’amanyarwanda kugira ngo ajye kuyashaka kure ubundi ngo atinde kugira ngo ashyire mu bikorwa uwo mugambi ntawundi muntu uhari.

Umukozi ngo yagarutse nyuma y’isaha yose ariko akinjira mu rugo abisikana na Mukanzabarushimana ariko umukozi ahita atangira guhoza umwana w’uyu mugore ukiri muto wari kurira kuko umubyeyi we yari agiye.

Ngo icyo gihe uyu umukozi yagiye gushaka amazi yo koza uwo mwana ajya kuyareba mu kidomoro ahita asangamo nyakwigendera Akeza yarohamye, ako kanya ahita ahamagara nyirabuja na sebuja.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko inkweto za nyakwigendera zasanzwe imbere y’icyumba cya mukase.

Mu batangabuhamya, hari uwavuze ko Mukanzabarushimana atishimiraga umubano wari hagati y’umugabo we na nyina wa Akeza ku buryo byanatumye yanga nyakwigendera.

Ubwo Mukanzabarushimana yisobanuraga, agaruka ku byo kohereza umukozi kujya guhaha ahantu kure kugira ngo atinde, yavugze ko nyakwigendera yaramutse yanze kurya, bigatuma ahitamo gutuma umukozi ibiryo bidasanzwe nk’amagi y’amanyarwanda n’ibisuguti kugira ngo barebe ko yakwikora ku munwa.

Naho ngo ibyo kuva mu rugo mu gihe umukozi yari akihagera, Mukanzabarushimana yavuze ko yari afite gahunda yo kujya kwivuza ndetse ko n’umugabo we [se wa Akeza] yari ayizi, avuga ko yasohotse mu rugo asize Akeza mu cyumba cye.

Yavuze ko ubwo yari ari gusohoka avugana n’umukozi, Akeza we yari mu cyumba agahita ajya gutega moto akerecyeza ku ivuriro rizwi nko kwa Nyirinkwaya.

Gusa ngo ubwo yari kwa muganga yibutse ko hari umuntu bari bafitanye gahunda yo kumuzanira amafaranga mu rugo, akaza guhamagara umukozi inshuro eshatu ashaka kubimumenyesha ariko ntiyitaba telephone.

Ngo byatumye ahamagara umuturanyi wakundaga kuza mu rugo kugira ngo ajye kumurebera umukozi ubundi bavugane.

Yavuze ko nyuma yahamagawe n’umukozi amubwira ko Akeza yabuze, na we agahita abimenyesha umugabo we ariko nyuma umukozi akongera kumuhamagara amubwira ko asanze Akeza mu kidomoro cy’amazi yarohamye agahita amusaba kumukuramo akamwambika kugira ngo bahite bamujyana kwa muganga.

Ngo yahise ashaka imodoka imutwara akagenda avugana n’umugabo we ngo bahahurire, ageze mu rugo ahasanga abagabo babiri atazi ndetse n’umugabo we aza kuza nyuma.

Urukiko rwabajije Mukanzabarushimana icyo atekereza cyaba cyaragejeje Akeza mu kidomoro, avuga ko na we yabyibajije gusa ngo yarakubaganaga.

Uyu Mukanzabarushimana yahakanye ibyo kuba yarangaga uyu mwana yari abereye mukase kuko yashakanye na se abizi ko yamubyaye ndetse ko n’ubwo yapfuye yari ahamaze iminsi itatu ariko ubusanzwe ngo yakundaga kuhaza.

IVOMO: RADIOTV10