Umuryango w’Umunyamakuru Ntwali wavuze ku gihano cyahawe uwamugonze

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Nyakwigendera Ntwali John Williams

Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama mu mujyi wa Kigali rwahanishije amande ya miliyoni y’amafranga y’U Rwanda umushoferi uregwa kwica bitavuye ku bushake umunyamakuru John Williams Ntwali, murumuna we yabwiye UMUSEKE ko ari ubutabera.

Nyakwigendera Ntwali John Williams

Umucamanza yavuze ko uyu mushoferi yaburanye yemera icyaha, ndetse asaba imbabazi kubera impanuka yateje igahitana uyu munyamakuru.

Isomwa ry’urubanza ryabaye mu masaha y’umugoroba, uregwa ndetse n’ubushinjacyaha batari mu cyumba cy’urukiko.

Umucamanza yavuze ko Bagirishya Moise Emmanuel ahamwa n’ibyaha bibiri.

Icyo kwica umunyamakuru John Williams Ntwali ubwo yagongeshaga imodoka ye moto yari imuhetse.

Hari kandi n’icyaha cyo kubabaza umubiri wa Munyagakenke wari utwaye moto yariho Umunyamakuru Ntwali, ariko yongeraho ko ibyaha byombi yabikoze bitavuye ku bushake.

Ubwo yagezwaga bwa mbere mu rukiko ku itariki ya 31 Mutarama, 2023 Bagirishya yemeye ko yishe umunyamakuru John Williams Ntwali agonze by’impanuka moto yari imutwaye.

Icyemezo cya muganga, nk’uko byavuzwe n’umucamanza, ngo kigaragaza ko Ntwali yapfuye nyuma yo kuva amaraso menshi.

Umucamanza yemeje ko uregwa ahamwa n’ibyaha byombi kuko abyiyemerera kandi bikaba binashimangirwa n’inyandiko yakozwe na muganga.

- Advertisement -

Uregwa yavuze mu iburanisha rya mbere ko impanuka yatewe n’umuvuduko uri hejuru ndetse n’umunaniro.

Yamuhanishije kwishyura amafranga ibihumbi 500 kuri buri cyaha bivuze ko agomba kwishyura miliyoni y’amafranga y’u Rwanda.

Gusa umucamanza ntiyamuhaye igihano cy’igifungo nk’uko byari byasabwe n’ubushinjacyaha.

Umushinjacyaha yari yasabye ko Bagirishya ahabwa igifungo cy’imyaka 2 ndetse akanategekwa kwishyura Miliyoni ebyiri z’amafranga y’u Rwanda.

 

Umuryango wa Ntwali Williams ntabwo uzajurira….

Umucamanza yavuze ko hari igihe cy’iminsi 30 ntarengwa ngo utanyuzwe n’icyemezo abe yakijuririra.

Mu kiganiro cyihariye, murumuna wa nyakwigendera Ntwali John William, Masabo Emmanuel yabwiye UMUSEKE ko icyemezo cy’urukiko ari “ubutabera”.

Ati “Nari mu Rukiko, …Ni icyemezo cy’ubutabera twacyakiriye. Ntabwo tuzajurira.”

Masabo yabwiye UMUSEKE ko bababwiye ko imodoka yagonze Ntwali William ifite ubwishingizi, bityo bazakurikirana iby’indishyi ziteganywa.

Ntwali Williams wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye “yishwe n’impanuka”

 

Itegeko riteganya iki?

Umunyamategeko Kayitana Evode, unayigisha muri Kaminuza, akaba yarunganiye Hon Bamporiki, avuga ko ku rubanza nk’uru rw’uwagonze Umunyamakuru Ntwali William, harimo amategeko mbonezamubano y’uburyozwe n’amategeko ajyanye n’ubwishingizi.

Muri iyo mpanuka ngo uwayiteje agomba kwishyura indishyi uwasigaye n’uriya wapfuye.

Igihe umumotari ari we waba ufite amakosa, yakabaye yishyura umuryango w’uwapfuye n’abazingura ariko mu gihe umushoferi abyemera ni we ugomba kwishyura indishyi zigenwa n’Umucamanza mu bushishozi, ubwo icyo gihe iby’ubwishingizi ntibiraza.

Umunyamategeko Kayitana Evode avuga ko ku ruhande rw’ubwishingizi, ikinyabiziga cyagonze moto, niba gifite ubwishingizi ubwo bwishingizi buzishyura umuryango w’uwagonzwe, barebye uwo wagonzwe akamaro yari afitiye abagonzwe bishyura ibyo bita domage economique, barebye uwo yareraga kugera agize imyaka 18 cyangwa ubuzima bwe bwose.

Me Kayitana avuga ko banareba indishyi zijyanye n’agahinda (domage moral) ku bantu yasize, ndetse hakarebwa n’ibyo batanze mu gushyingura no gukaraba, igihe ufite ibimenyetso.

Bashenguwe n’agahinda mu gushyingura Ntwali John Williams – AMAFOTO

NKUNDINEZA Jean Paul
UMUSEKE.RW