Umusaza w’i Nyamasheke yakoresheje isanduku azashyingurwamo

Ngarambe Straton w’imyaka 83 washakanye na Nezzia Mukaruteranyo bo mu Murenge wa Kagano, Akagari ka Rwesero, Umudugudu wa Mutusa, avuga ko yikoreshereje isanduku azashyingurwamo.
Umusaza yamaze kugura isanduka bazamuhambamo (Photo: Flash Tv)

Uyu yavuze ko yabaye mu ngabo za Kayibanda, ngo yarebye kure asanga akwiye kwitegura uburyo azashyingurwamo.

Aganira n’umunyamakuru wa FlashTV/Radio, yavuze ko yabikoze ku mugaragaro ntawe ahisha.

Ati” Ubu narayikoze, iri hano irabitse. Niba barabibabwiye ntibabeshye, nayikoresheje ku mugaragaro, hano haruguru, umwana naranamwishyuye.”

Yirinze kuvuga amafaranga yayikoreshejeho gusa avuga ko uwagenda mbere ye n’umugore we yayishyingurwamo.

Avuga icyabimuteye , yavuze ko “yagendeye kukuba na mbere umusaza witeguraga gupfa yaraguraga ikirago azashyingurwamo.”

Uyu musaza avuga kandi ko yanakoresheje umusaraba w’icyuma gusa ngo ntarawuzana iwe.

Umugore we yabajijwe niba ataragize ubwoba bw’icyo gikorwa maze avuga ko nta kibazo bimutwaye.

Ati“Ntacyo byankanzeho kuko narinziko ajya ahwera, narinziko yari yitabaje ikizamujyana.”

- Advertisement -

Uyu musaza Ngarambe avuga ko yabitse isanduku ye ku rusenge kugira ngo ibe itekanye.

Umuhanga mu by’imitekerereze ya muntu, Mugisha Marie Claire avuga ko uyu musaza kwigurira isanduku yaba yarabitewe no kuba afite ihungabana.

Ati” Bishobora guterwa no kwitegurira akarago.Tukareba niba nta kibazo afite mu bijyane n’ihungabana.”

Yakomoje agira ati” Ashobora kuba asigaye wenyine, ibyo bishobora gutera kwigunga.”

Si kenshi uzumva umuntu wiguriye isanduku, wicukuriye imva cyangwa se waguze ikibanza azashyingurwamo kuko hari ababifata nko kwisurira urupfu.

Icyakora abandi bo bavuga ko byakorwa mu rwego rwo kurengera amafaranga azakoreshwa mu gihe umuntu yapfuye.

IVOMO: Flash Fm/TV
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW